Gatsibo : Umuturage yishwe n'inkoni yakubitiwe iwe n'umushumba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muturage witwa Nsekarije Jean Damascène yitabye Imana nyuma yo gukubitwa inkoni n'umushumba ku itariki ya 02 Kanama 2021 mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Kiziguro.

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko umushumba witwa Sibomana bakunda kwita Kadogo, yajyanye n'abandi kwahira ubwatsi bw'inka arabakubita bataha nta bwatsi batwaye.

Agitura ubwatsi ngo yafashe inkoni ye atangira gutembera, ahura n'umwana wa Nsekarije aramukubita umwana ajya guhuruza umubyeyi we.

Ngo Nsekarije yahise ajya kubaza Sibomana impamvu amukubitiye umwana, Sibomana ashaka guhita amukubita na we ariko abaturage baratabara baramumutesha.

Nsekarije ngo yamwambuye inkoni arayitwara undi agenda amukurikiye, bageze mu rugo kwa Nsekarije yemera kumusubiza inkoni ye.

Akiyimuha ngo Sibomana yahise amukubita iyo munsi y'ugutwi, amwongera indi, Nsekarije yikubita hasi. Abaturage bihutiye kumutwara kwa muganga ariko agwa nzira.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko Sibomana yamaze gufatwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Umuturage-yishwe-n-inkoni-yakubitiwe-iwe-n-umushumba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)