Gatsibo: Yakubiswe inkoni arapfa mu gihe yari ahururiye umwana we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo byabereye mu kagari ka Rubona umurenge wa Kiziguro, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.

Abaturage bavuga ko Sibomana bita Kadogo w'imyaka 21, umushumba w'inka muri ako gace yajyanye n'abandi kwahira ubwatsi bw'inka arabakubita bataha nta bwatsi batwaye.

Agitura ubwatsi ngo yafashe inkoni ye atangira gutembera, ahura n'umwana wa Nsekarije aramukubita umwana ajya guhuruza ise.

Ise ngo yihutiye kuza kubaza Sibomana impamvu amukubitiye umwana, Sibomana ashaka guhita amukubita ariko abaturage baratabara baramumutesha.

Nsekarije ngo yamwambuye inkoni arayitwara undi agenda amukurikiye, bageze mu rugo kwa Nsekarije yemera kumusubiza inkoni ye.

Akiyimuha ngo Sibomana yahise amukubita iyo munsi y'ugutwi, amwongera indi, Nsekarije yikubita hasi. Abaturage bihutiye kumutwara kwa muganga ariko agwa nzira.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko Sibomana yamaze gufatwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi.

Uwo muyobozi yasabye abaturage kutihanira kuko bihanirwa n'amategeko.

Ati "Amakuru meza ni uko ukekwa yamaze gufatwa ari kuri sitasiyo ya Police ya Kiramuruzi, dusaba abaturage kutihanira kuko bihanirwa".




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)