Gentil Misigaro n'umufasha we bataruzuza umwaka bibarutse imfura babyaye Ubuheta #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru yo kwibaruka k'uyu muryango yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Kanama 2021.

Mugiraneza Rhoda yibarukiye mu Bitaro bya Peace Arch Hospital biherereye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada, mu gitondo cyo kuri uyu wa mBERE.

Gentil Misigaro utihereranye iriya nkuru y'ibyishimo, yashyize ubutumwa kuri Instagram ye ko we n'umufasha we bari mu gisagirane cy'ibyishimo.

Ubutumwa bwe bugira buti 'Iyo ategetse biratungana. Twishimiye guha ikaze umwana wacu wa kabiri mu muryango.'

Ubu buheta bwa Gentil Misigaro n'umfasha we Mugiraneza Rhoda, ni umuhungu aho bahise banamwita izina Misigaro Asaph.

Misigaro Asaph aguye mu ntege imfura ya Gentil Misigaro yitwa Misigaro Abraham, wavutse tariki 04 Nzeri 2020.

Haburaga iminsi micye ngo buzuze umwaka babyaye imfura yabo, ni ukuvuga ko aba bavandimwe barushanwa amezi 11 gusa.

UBWO BIBARUKAGA IMFURA YABO

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Gentil-Misigaro-n-umufasha-we-bataruzuza-umwaka-bibarutse-imfura-babyaye-Ubuheta

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)