Gicumbi: Abagabo basigaye bahukana kubera gukubitwa n’abagore babo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuba umugabo yakwahukana mu muco nyarwanda ni ibintu bidasanzwe byakubitiraho gukubitwa n’umugore byo bikaba akarusho, kuko kuva kera abagore bagiye bafatwa nk’abanyantege nke batarangwaho ibikorwa nk’ibi.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rukomo baganiriye na Radio1 bavuze ko kuri ubu ibintu byahinduye isura, ubu abagabo basigaye bakubitwa n’abagore kugeza ubwo bahukanye.

Bavugirije yavuze ko umwana we yatewe icyuma n’umugore bashakanye bikamuviramo kumujyana mu bitaro.

Yagize ati “Barambwiye bati ‘umuhungu wawe umugore aramwishe mpita njyayo ngezeyo umugore turamushaka turamubura, umuhungu wanjye tumujyana kwa muganga, tugezeyo bamwohereza i Byumba; yari yamuteye icyuma mu mugongo.”

Abandi baturage bakomeje bavuga ko gukubitwa kw’abagabo bimaze kuba umuco muri aka gace, uwumvise arembejwe n’inkoni yahukana agahunga umugore.

Umwe yagize ati “Abagore bakubita abagabo urumva ngo byabyaye uburinganire, kera habaga umuco nta mugore wakubitaga umugabo abakuru bahari barabakizaga bakabunga. Ubu ngo ni uguhangana ubu buringanire bashyizeho bwatumye abagabo batoroka mu ngo babahunga ngo baticana.”

Undi yagize ati “Abagore b’inaha bigize ibyihebe nta mugabo ukivuga ahubwo abagabo benshi barahunze.”

Ku ruhande rw’abagore bo bavuga ko abagore bakubita abagabo babo bituruka ahanini ku mirwano itangizwa n’abagabo, abagore bakabakomeretsa birwanaho kuko batamenyereye imirwano.

Umwe yagize ati “Ntabwo tubamaze! Ushobora gutongana n’umugabo akagukomeretsa cyangwa se na we kubera umujinya kuko uri kwitabara ukaba wamukomeretsa utabigambiriye. Abagabo ntabwo boroshye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mujawamariya Elisabeth, yavuze ko usanga abagore bakubita abagabo ari abumvise nabi ihame ry’uburinganire.

Yagize ati “Uyu munsi kuba umugore yumva ko yabonye uburenganzira akaba yabubonera kuba ashobora kujya mu kabari akarenza akaguru ku kandi, yataye abana mu rugo yakabaye ari kwitaho, yataye ishingano z’urugo usanga yasinze ahetse umwana mu kabari, icyo ntabwo gikwiye ni kumwe aba atarumvise ihamwe ry’uburinganire. Ku ruhande rw’abagabo na bo badasobanukiwe neza icyo ihame ry’uburinganire ari cyo hakaba habaho gushaka kwigaranzura urumva ko hose hakigaragara icyuho.”

Yakomeje avuga ko bashyize imbaraga mu kwigisha neza iri hame ry’uburinganire kugira ngo abaturage babashe kurisobanukirwa.




source : https://ift.tt/2WnEAEj

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)