Gicumbi : Umugabo ukekwaho gusambanya umwana w'umuhungu w'imyaka 9 yafatiwe icyemezo cyo gufungwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo cyasomwe n'urukiko rw'ibanze rwa Byumba kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021 rwemeje icyifuzo cy'Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uriya mugabo gufungwa by'agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma hakekwa ko yakoze kiriya cyaha.

Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru, buvuga uburyo uyu mugabo yisobanura ndetse n'uko yakanze umwana ngo atazabivuga bigaragaza ko icyo gikorwa yakoze abizi neza ko ari icyaha gihanwa n'amategeko.

Icyo cyaha gikekwa kuri uyu mugabo, cyakozwe muri Gicurasi 2021, ubwo yasangaga umwana ari mu nzu aho nyirakuru yari yamukingiranye.

Ngo icyo gihe uriya mugabo yuriye idirishya asangamo uriya mwana w'umuhungu ubundi amujyana iwe aramusambanya mu kibuno amutera ubwoba ko atagomba kuzabihingutsa.

Umwana na we yumviye uwo mugabo akomeza kubigira ibanga ariko aza kugira uburwayi mu kibuno bituma umwana abivuga uko byagenze.

Uyu mugabo aburana ahakana icyaha aho yemera ko yajyanye iwe uriya mwana ariko ko atigeze amusambanya ndetse akiyemerera ko ntakibazo afitanye n'uwo mwana cyangwa ababyeyi be.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange

Ingingo ya 133 : Gusambanya umwana

Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha :

1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k'umwana ;

2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw'umubiri w'umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy'umwana ;

3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w'umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n'itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka cumi n'ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n'ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk'umugabo n'umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y'abana bafite niburaimyaka cumi n'ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa. Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n'ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n'umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y'imyaka cumi n'ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y'iri tegeko.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Umugabo-ukekwaho-gusambanya-umwana-w-umuhungu-w-imyaka-9-yafatiwe-icyemezo-cyo-gufungwa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)