Gicumbi : Umugabo yakubise inyundo abantu babiri barimo umugore we arangije ariyahura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo wari usanzwe akora akazi ko kwinjiza ibicuruzwa bya magendu ndetse no gushinga udutsiko tw'ababikora, yakoze ariya mahano kuri iki Cyumweru tariki 15 Kanama 2021.

Abaturanyi b'uyu mugabo, bavuga ko yabanje gukubita inyundo umugore we bigatuma umukazana wabo aza gutabara na we agahita ayimukubita ariko ku bw'amahirwe Imana yakinze akaboko nubwo bombi barwariye mu bitari bya Byumba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubaya, Bayingana Theogene yemeje aya amakuru, avuga ko uriya mugabo wakubise inyundo bariya bantu babiri na we yahise yiyahura akaza gupfa.

Ngo ubwo yamaraga gukubita inyundo umugore we n'umukazana wabo, yahise yiyahura akoreseje imiti yica udukoko ntiyahita apfa ariko aza gusiramo umwuka ku mugoroba.

Abaturanyi b'uyu mugabo witabye Imana ku myaka 45 y'amavuko, bavuga ko yari yarijanditse mu bikorwa by'uburembetsi ndetse ko umwaka ushize wa 2020 yari yajyanywe mu kigo ngororamuco cy'i Wawa.

Ngo ibikorwa by'uburembetsi ntiyahwemaga kubikora kandi akanabifatirwamo kuko n'uyu yari amaze amezi airi avuye muri geza ya Miyove

Ngo ibi bikorwa bitemewe byatumye abasha kugura imodoka eshanu dore ko yabikoranaga n'abahungu be bajyaga bajya kwihisha muri Uganda mu gihe babaga bashakishwa, ubundi bakagaruka mu Rwanda.

Abaturage bo muri kariya gace, bashinja nyakwigendera ibikorwa bibi kimwe n'abahungu be bakoranaga mu burembetsi ngo kuko bajyaga biba amatungo n'imyaka by'abaturage bakajya kubigurisha muri Uganda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Umugabo-yakubise-inyundo-abantu-babiri-barimo-umugore-we-arangije-ariyahura

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)