Gisagara: Hatangiye ubukangurambaga bwo guhwitura abasaga 11.000 batarasubira ku ishuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Kanama 2021, kikaba kiri gukorwa n’Akarere ka Gisagara ku bufatanye n’Ikigo cy’Urubyiruko muri ako karere kizwi nka ‘Yego Center’.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémence, yabwiye IGIHE ko babonye ko hari abana bari gutinda gutangira igihembwe cya gatatu, biyemeza gukora ubukangurambaga ngo basabe ababyeyi kubohereza kwiga hakiri kare.

Yavuze ko kugeza ubu habarurwa abana 11.853 batarasubira ku ishuri barimo abagera ku 9.902 biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza na 1.951 biga mu mashuri y’incuke.

Gasengayire yavuze ko mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza hitezwe ko hagomba kwiga abanyeshuri 49.008 ariko hamaze kugera 39.106. Naho mu mashuri y’incuke hitezwe 6.417 ariko hamaze kuza 4.466 gusa.

Ati “Twifuza ko abana bose bakabaye baratangiye ishuri ku wa Mbere ariko byagaragaye ko hari abakiri mu rugo. Ni yo mpamvu twatangiye ubukangurambaga kugira ngo abana bose bajye ku ishuri batangire kwiga hakiri kare ntawe ucikanwe.”

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko hari bamwe mu bana batinze kujya ku ishuri kubera impamvu zirimo ko bagize ubunebwe babonye bakuru babo basigaye mu rugo no kuba hari abagishakirwa ibikoresho.

Mukaneza Assoumpta ati “Ni byo amashuri yaratangiye ariko hari abana kujya kwiga bitera ubunebwe kubera ko babona bakuru babo bari basanzwe bajyana basigaye mu rugo. Turagerageza ku buryo ejo bazajya ku ishuri kuko batubwiye ko amasomo ari kubacika.”

Niyigena Ferdinand we yavuze ko byatewe n’uko yabanje kujya kumushakira ikayi n’ikaramu.

Ati “Njyewe ntabwo nanze ko umwana yiga ahubwo nabanje gutegereza ko isoko rirema kugira ngo ngurishe igitoki mubonere ikayi n’ikaramu byo kujyana kwiga. Ejo rwose azajya ku ishuri hamwe n’abandi.”

Ubukangurambaga bwakozwe mu Karere ka Gisagara bwajyanye no kwibutsa abantu bose kwirinda icyorezo cya Covid-19 kandi abangavu basabwa kwirinda ibishuko bishobora kubashora mu busambanyi bagaterwa inda imburagihe.

Abaremye isoko mu Murenge wa Save basabwe kwitabira kohereza abana ku ishuri
Abaturage basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Abaturage basabwe no kuganiriza abana babo ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere
Buri wese mu kazi akora yasabwe kwibuka kwirinda icyorezo cya Covid-19
Mu Karere ka Gisagara hatangiye ubukangurambaga bwo guhwitura abanyeshuri basaga ibihumbi 11 batarasubira ku ishuri mu gihembwe cya gatatu
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémence, yavuze ko biyemeje gukora ubukangurambaga ngo basabe ababyeyi kohereza abana kwiga hakiri kare

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)