Gisagara: Urubyiruko rwasannye umuhanda rukoresheje uburyo budasanzwe (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo muhanda wa metero 200 uherereye mu Murenge wa Gishubi bawusannye bifashishije ikoranabuhanga rya ‘Do-nou’ aho bafata imifuka bagashyiramo itaka mu buryo bungana bagatsindagira ku buryo usigara ukomeye utapfa kwangirika.

Uru rubyiruko rwasannye n’iteme ryari ryarangiritse rurikora mu buryo bukomeye ku buryo imodoka irinyuraho.

Uko ari abakobwa 20 n’abahungu 30 bigishijwe n’umushinga wo mu Buyapani witwa CORE (Community Road Empowerment). Urwo rubyiruko rusanzwe rukora ibikorwa byo gutunganya imihanda ariko nta bumenyi buhagije rwari rufite.

Habineza Patrick avuga ko usibye gusana uwo muhanda no kubaka iteme rihari, bungutse n’ubumenyi buzabagirira akamaro.

Ati “Amateme twajyaga dukora ni ayoroheje mu buryo busanzwe kuko nta bumenyi twari dufite bwo kuyakora neza ndetse no gukora imihanda muri ubu buryo bwa Do-nou ntabwo twari tubizi. Urumva ko ubwo bumenyi nungutse ntazabwicarana.”

Namubonye Zaina na we yavuze ko yungutse kumenya gukora imihanda neza, asaba akarere kujya kabaha ibiraka bagakora itakiri nyabagendwa.

Ati “Mu karere kacu hari imihanda ijya yangirika kubera ibiza biterwa n’imvura, icyo dusaba ubuyobozi ni uko bwajya buduha ibiraka byo kuyisana dukoresheje ubu buryo kuko butuma umuhanda ukomerera ntupfe kwangirika.”

Umukozi ushinzwe Amahugurwa muri CORE, Ntakirutimana Obed, yavuze ko gusana uwo muhanda no kuba iteme rihari byatwaya agera kuri miliyoni 6 Frw kuko buri umwe muri urwo rubyiruko yahawe ibihumbi 6 Frw ku munsi.

Ati “Aha twahakoze mu minsi 10, kandi tubariyemo amafaranga y’insimburamubyizi yagiye ahabwa urubyiruko kimwe n’ibyo kurya bahabwaga bari ku kazi, ndetse no kuzana ibikoresho, urebye byatwaye amafaranga abarirwa muri miliyoni esheshatu.”

Yemeza umuhanda wakozwe mu buryo bwa Do-nou uba ukomeye ku buryo ushobora kumara imyaka itanu utongeye kwangirika.

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe Imirimo Rusange (Division Manager) mu Karere ka Gisagara, John Dede, yavuze ko ubwo buryo urubyiruko rwigishijwe buhendutse ku buryo bagiye kujya babwifashisha mu gusana imihanda.

Yavuze ko ubusanzwe mu kuba iteme nk’iryo ryo mu kabande no gusana umuhanda wangiritse ureshya na metero 200 bitwara amafaranga atari munsi ya miliyoni 80 Frw ubariyemo n’imisoro.

Ati “Ubwenge babahaye turaza kujya tubwifashisha mu buryo butandukanye, urugero nk’amateme agenda yangirika. Ubwo dufite na kompanyi zigera ku icyenda z’urubyiruko zatsindiye amasoko yo kuzajya zisana imihanda yangiritse, tuzabahuza ku buryo hazajya hakoreshwa n’ubu bumenyi bidatwaye amafaranga menshi.”

Kugeza ubu abongerewe ubumenyi ni abo mu Mirenge ya Ndora, Gishubi na Muganza.

Abasore 30 n'inkumi 20 ni bo bigishijwe gusana imihanda no kubaka amateme mu Karere ka Gisagara
Bawusannye bifashishije ikoranabuhanga rya Do nou aho bafata imifuka bagashyiramo itaka mu buryo bungana bagatsindagira ku buryo umuhanda usigara ukomeye utapfa kwangirika
Bigishijwe no kubaka amateme mu buryo bukomeye
Ibikoresho bitandukanye bifashisha mu gusana imihanda
Mbere y'uko uyu muhanda ukorwa ntabwo wari nyabagendwa
Mu gusana imihanda bakoresha n'amazi kugira ngo ikomere
Nyuma yo kubaka iteme mu buryo bukomeye hahise haba nyabagendwa
Ubwo ibikorwa byo gusana uyu muhanda byari birimbanyije
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara rwasannye umuhanda wangiritse rukoresheje uburyo budasanzwe uba nyabagendwa mu minsi 10
Uyu muhanda utarasanwa ibinyabiziga byagorwaga no kuwunyuramo

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)