Harimo abagera kuri 242 bakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na 210 bayirokotse. Bose bamaze amezi atandatu bigishirizwa muri Paruwasi ya Magi iherereye mu Murenge wa Mukindo.
Barimo abari basanzwe basengera muri Kiliziya Gatolika n’abandi bayoboke b’andi madini.
Kuri iki Cyumweru ni bwo basoje urugendo rw’isabamitima ku bumwe n’ubwiyunge, igikorwa cyayobowe na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Philippe Rukamba, hamwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, NURC.
Nyirabizimana Anne Marie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko yajyaga agenda mu nzira yahura n’abamwiciye, umwe agahunga undi ariko nyuma yo guhuzwa bakabasaba imbabazi batangiye kubana neza.
Ati “Badusabye imbabazi turazibaha ku buryo dusigaye tubanye neza kandi turasabana. Dusigaye dufatanye imirimo kuko baza no kuduha imibyizi mu ishyirahamwe dufite rihinga urutoki.”
Niyigaba François wakoze Jenoside yavuze ko akimara kurangiza igihano yaterwaga isoni no guturana n’imiryango yahemukiye irimo n’uwa Nyirabizimana, ariko inyigisho z’isanamitima zamufashije kuruhuka ku mutima.
Ati “Ntarabasaba imbabazi numvaga mfite isoni kuko icyaha kiraryana. Bamaze kuduhuza nabasabye imbabazi barazimpa numva nduhutse ku mutima. Ubu turagenderana kandi dusangiye ibikorwa dukorera hamwe by’iterambere.”
Baritunga Joseph wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko akimara kurangiza igihano yumvaga ku mutima agifite ikibazo cy’uko azabana n’umuryango wa Ngamije Narcisse yahemukiye, akifuza kujya kuwusaba imbabazi.
Yagiyeyo abasaba imbabazi barazimuha ndetse bamutera n’inkunga yo gusakara inzu yari yaramunaniye. Avuga ko urugendo rw’isanamitima yakoranye nabo rwabafashije gushimangira imibanire myiza.
Ati “Wasangaga aho turi bamwe biremye igikundi cyabo natwe tukirema icyacu, twabona baganira tukagira ngo ni twebwe barimo kuvuga, ariko aho isanamitima riziye twabaye aba mbere mu kujya kwiga batwigisha amateka kugeza kuri Jenoside. Nyuma yo kwiga tubanye neza kuko twakoze amatsinda dukoreramo ibikorwa biduteza imbere.”
Ngamije Narcisse na we avuga ko kuba abamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi baramusabye imbabazi, byatumye abana nabo neza.
Ati “Tubana neza ntakwishishanya kuko tubana no mu matsinda akora ibikorwa by’ubuhinzi bw’urutoki n’imboga. Njyewe numva nishimye kuba nsigaye mbana neza nabo.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge muri NURC, Mukayiranga Laurence, yashimiye Diyosezi Gatolika ya Butare uruhare igira mu bumwe n’ubwiyunge w’Abanyarwanda.
Ati “Turashimira Abakristu bameye kujya muri uru rugendo baba ari abasabye imbabazi ndetse n’abazitanze. Hari igihe tuvuga ngo ni umuhango wo gusoza urugendo rw’isanamitima, mu by’ukuri ntabwo rushobora gusozwa ahubwo tuba turutangiye cyangwa se tumurika intambwe tumaze kugeraho.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yavuze ko gutanga imbabazi no kuzihabwa ari ikintu gikomeye kandi kiruhura, asaba abasoje urugendo rw’isanamitima kutazabyibagirwa.
Ati “Mu by’ukuri gutanga imbabazi ni ikintu gikomeye ariko kandi ni ikintu kiruhura ugikoze. Imana ibibafashemo kuko muri runo rugendo umuntu ashobora kongera agatsitara akagukomeretsa. Ndashimira buri wese wagize uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ariko ndashima cyane aba bavandimwe bagize ubutwari bwo gusaba imbabazi kuko hari abo bibanira.”
Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Philippe Rukamba, yavuze ko gusaba imbabazi no kuzitanga ari ubuzima, asaba abasoje urugendo rw’isanamitima kwirinda ibishobora gutuma basubira inyuma.
Ati “Gusaba no gutanga imbabazi ni ubuzima bwa buri munsi, ababasha kubigeraho ni ikintu gikomeye. Izi nyigisho dutanga zifasha abantu kubabarirana no gukundana. Ejo hazaza ntihashoboka hatabayeho kubabarira, tugomba kwiga kubabarira kuko tuzi neza ko bitoroshye.”
Yavuze ko kugeza ubu muri diyosezi ya Butare bamaze kugira Paruwasi zirindwi zakozwemo ibyo bikorwa by’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge kandi bazakomeza kubikora n’ahandi kuko byatangiye.
Ibikorwa by’urugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge byatangijwe mu Rwanda na nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga muri Diyoseze ya Cyangugu, aho kugeza ubu Paruwasi nyinshi hirya no hino mu gihugu zabiyobotse zikaba zikomeje kubikora zihuza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse.
Bibiliya bahawe zatanzwe na Bible sosiety in Rwanda nk’inkunga bagenewe yo gusoma ijambo ry’Imana.
source : https://ift.tt/3sUufLK