Bari bacumbitse (ari abapangayi) mu gipangu cy'uwitwa Rucamubyuma Emmanuel (w'imyaka 72) mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Musezero, mu Murenge wa Gisozi w'Akarere ka Gasabo.
Mugorewera Drocelle uturanye n'urwo rugo avuga ko bikanguye ahagana saa ine z'ijoro babona inzu(chambrette) nyakwigendera yabanagamo n'umugabo ikinguye, umurambo uri hasi ku butaka, ibikoresho byose byo mu nzu umugabo yabisohoye aracika.
Kugeza ubu inzego zishinzwe umutekano ziracyashakisha uwo Kazungu wishe umugore we, umurambo wa nyakwigendera wo wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ubanze gusuzumwa.
Kazungu yishe uwo mugore bari bamaranye amezi abiri babana mu buryo butemewe n'amategeko, bombi bari bamenyereye kunywa inzoga bagasinda bagakurizamo no kurwana.
Mugorewera yagize ati “Hari hashize nk'ukwezi umugore yaramutemesheje icyuma, yari azi ko byarangiye ariko ikigaragara umugabo yari yaramurwariye inzika, umugabo yavuye mu Gakinjiro asanga umugore yasinze, ubwo rero ni bwo yahise amwica”.
Abaturanyi ba nyakwigendera Mbanzumutima Nadia bamuziho kuba yanywaga agasinda agatukana ariko atabikorana umutima mubi, abatamuzi neza bakaba ari bo barakaraga bakaba bamugirira nabi.
Umugabo we ni we bavuga ko batari bazi neza, bakaba ngo batari kumukekaho ko ageze ku rwego rwo kwica umuntu.
Inzego zishinzwe umutekano zadutangarije ko zikirimo gushakisha uwo Nizeyimana Samuel (bita Kazungu) watorokanye ibintu byo mu nzu amaze kwica umugore we.
Mbanzumutima Nadia (witwa Delphine) yaje akomoka mu karere ka Rusizi mu ntara y'u Burengerazuba mu myaka ine ishize abanza gukora akazi ko mu rugo, akaba yabanaga na nyina wa muramu we witwa Mukashyaka mbere yo kujya kubana na Nizeyimana nk'umugore we.