Goma: Abasirikare babiri bakuru barwanye bakatiwe gufungwa burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo basirikare ni Maj Rimeze Kangongo Bisimwa na Cap Mukando Muzito Paulin, barwaniye ku kibuga cy'indege cya Goma ku ya 3 Kanama, Urukiko rwa gisirikare rwo muri Nord Kivu, rukaba rwarabakatiye icyo gihano ku wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021.

Abo basirikare bombi bashinjwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no gutukana mu ruhame, cyane ko muri iyo video byagaragaye bakubitana ingumi ndetse Major Rimeze yagaragaye akubutwa hasi akongera agahaguruka bagakomeza kurwana, ari na ko batukana mu Ringala no mu Gifaransa.

Iyo video yerekanye kandi bagenzi babo bagerageza kubakiza ariko baranga bakomeza kurwana, kuko imirwano yamaze umwanya utari muto.

Nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru RFI, umwunganizi w'abaregwa, Me Ruffin Lukoo, nyuma yo kumva umwanzuro w'urukiko, yavuze ko igihano gihawe abo basirikare gikabije akurikije icyaha bakoze cyo kurwana gusa, ahita avuga ko bagiye kujurira mu Rukiko rw'ikirenga rwa gisirikare rwa Kinshasa.




source : https://ift.tt/3lSbYNH

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)