Guhamagarwa kwa Aburahamu guhuriye he n'ukwacu?-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Twifuje kubagezaho inyigisho zijyanye no guhuza urugendo rw'Abisiraheli bavanwa muri Egiputa no gucungurwa kw'itorero. Uyu munsi turabanziriza kuri sekuruza w'Abisiraheri(ari na we wacu) Aburahamu, turareba uguhamagarwa kwe aho guhuriye no guhamagarwa kwacu muri Kristo Yesu(Agakiza).

Aburahamu yari atuye muri Uri y'Abakarudaya, muri Iran na Irac y'ubu. Imana imuhamagarira kujya mu gihugu izamwereka, intego yari imwe kwari ukumugira Sekuruza w'amahanga. Ibi biratumenyesha ko umuhamagaro w'itorero ari ukubwiriza amahanga: Turi umucyo w'isi, umunyu w'isi, turi umudugudu wubatswe ku mpinga y'umusozi utabasha kwihishira, turi umucyo uvira amahanga.

Imana yahamagaye Aburahamu, imuhamagara itamubwiye aho imujyanye

Iyo duhamagarwa wowe uba wumva ari ugukizwa gusa, ubabajwe n'ibyaha ufite umutima ugucira urubanza, ukumva urashaka kwakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza ngo akuruhure ibyaha. Ariko muri wowe Imana izabyazamo amahanga, bizarangira hari abagukomotseho bazakizwa bagahindukirira Imana. Ni urugendo umuntu akora ariko bikarangira Imana iguhuje n'icyo yakuremeye, hanyuma ugakora icyo uhamagarirwa mu isi mu gihe cyawe.

Nk'uko bigaragara kuri Paje ya nyuma ku ikarita y'urugendo rwa Aburahamu ahamagarwa muri Bibiliya, muzabona ko yabanje kuzenguruka aca muri Turukiya, aramanuka aca ku mupaka wa Isiraheli aho yanyuze hose byagiye bimugora. Imana imuhagurutsa yahagurukanye n'ikivunge kitumvise ijwi hafi abantu 1500, usibye ko yakoze irindi kosa agahagurukana na se na nyina kandi muribuka ko mu kazi bakoraga kwari ukubaza ibigirwamana. Bituma Imana ifata igihe cyo kumuzengurutsa, se na nyina baza gupfira mu nzira arabashyingura.

Icyo dukwiye kumenya aha, kuva aho Aburahamu ahagurutse yumvise ijwi kugera aho atandukaniye na Se, Nyina na, Loti nta jwi yongeye kumva. Iyo umuntu akijijwe: Gukizwa ni ugutsindishirizwa, ni ubuntu Imana ikugirira ariko hagati yo gukizwa no kumenya icyo waremewe no kugikora haba harimo inzira yo guhinduka ku ngeso. Ugenda utandukana n'ibintu byinshi bitandukanye kugeza igihe uzamenya ngo ndi inde muri Kristo Yesu.

Aburahamu yatandukanye na Loti yinjira mu gihugu kandi intego ye yari imwe

Guhamagarwa kwa Aburahamu kwari ukumugira sekuruza w'amahanga. Basomyi bacu mubyumve neza, ntabwo Imana yahamagariye Aburahamu kubyara, kubyara byari inzira yo kugeza Aburahamu ku kuba sekuruza w'amahanga. Amafaranga Imana izaguha, abana uzabyara, inzu uzubaka, icyubahiro uzagira, intego ni imwe, ni ukugira ngo izina ry'Imana ryubahwe(kugira ngo ube sekuruza w'amahanga). Imana ntireba umuntu ku giti cye, irebera mu isura y'amahanga.

Ibintu byose uzabona bigaruka kuri wowe: Amafaranga yawe, icyubahiro cyawe, imyenda yawe, ibintu bitarimo abandi bantu, uzaba wishe itegeko rya kabiri: Gukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda, uzaba utazi icyo waremewe n'icyo wabiherewe kandi ari ukugira ngo izina ry'Imana rimenyekane mu batararimenya. No ku matorero tubigarukeho, twese tugerageza kubaka ubwami bwacu, ibisengero binini by'ibitangaza,… ariko muri Irac nta rusengero bagira kandi ni ho itorero rikura kuruta ahandi! Nubwo bari ahantu bitabashobokera, bazi icyo baremewe ntabwo bibabuza kubwiriza ubutumwa bwiza. Rero niba twubaka ubwami bwacu ntidutekereze ku bandi bantu batugose, uhereye hafi yacu no kugera kure(Kuko Yesu yaravuze ngo mugende mugere ku mpera y'isi), tuzaba turimo gutakaza icyo twahamagariwe. Umuhamagaro rero wa Aburahamu kwari ukumugira sekuruza w'amahanga.

Ntabwo Imana yahamagariye Aburahamu kubyara, ahubwo byari inzira yo kumugeza ku kuba sekuruza w'amahanga

Aburahamu yabyaye Isaka, Isaka abyara Yakobo. Yakobo yarazengurutse mu rugendo rw'imyaka 20 kwa Labani bamuriganya, n'ahandi tutarondora! Ariko umunsi yambutse icyambu cya Yaboki Imana ikamukora ku mutsi, yamuhinduye Isiraheli akomokwaho n'imiryango 12. Iyo umuntu amaze gukizwa, urugendo rwe rwo guhinduka rukwiye kumuganisha mu kuzana abandi kuri Kristo Yesu. Hari abantu baba bamaze imyaka myinshi mu rusengero ariko akamara nk'umwaka wose atazanye umuntu n'umwe kuri Yesu! Kandi ntacyo Imana yamwimye kugira ngo bagere ku gakiza.

Nyuma ya Yakobo ukomokwaho n'imiryango 12, Imana yahamagaye Yozefu. Imana imujyana muri Egiputa[… Hari igihe umuntu atera intambwe akumva amanuka, ariko ku Mana arimo arazamuka!], byaje kurangira Yozefu Imana imukoresheje mu buryo bw'amahanga. Imugira mukuru muri Egiputa, ibintu mu mahame y'isi bitashobokaga: Ntiyari umwenegihugu, ntiyari yarize, yagiye afite imyaka 16 afungwa 12, yabaye ho nabi! Ariko mu muhamagaro w'Imana yamurebagamo amahanga kuko mu nzozi yarose ' Ngo yabonye ukwezi, izuba, n'inyenyeri bimwunamira'.

Guhamagarwa kwa Aburahamu, kwari ukumugira sekuraza w'amahanga kandi ni nk'uko guhamagarwa kwacu ari ukugira ngo twororoke tuzane abandi kuri Kristo Yesu. Ese aho iwanyu muherereye, iyi ntego irimo kugerwaho?

Kurikira hano iyi nyigisho yose idusobanurira guhamagarwa kw'Abisiraheri aho bihuriye no gucungurwa kwacu(Itorero) biciye muri Kristo Yesu. Byateguwe binatambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Guhamagarwa-kwa-Aburahamu-guhuriye-he-n-ukwacu-Pst-Desire-Habyarimana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)