Guverinoma mu rugamba rwo kongera umubare w’abiga amashuri y’incuke - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, yavuze ko ari bimwe mu biteganywa na politiki nshya y’uburezi iri gusuzumwa na guverinoma.

Mu kiganiro yagiranye na New Times yagize ati “Dufite icyerekezo 2030, 2050 na gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere rirambye, NST1 n’izindi mbaraga zirimo gushyirwamo mu kuzamura uburezi haba mu karere ndetse no ku rwego rw’umugabane.”

Politiki nshya y’uburezi yitezweho gushyira mu bikorwa uburezi budaheza, guteza imbere umwarimu no kongera ubumenyi bwe n’ibindi.

Baguma yavuze kandi ko iyi politiki iteganya n’uburyo bwo kuvugurura imyigire n’imyigishirize y’abana bo mu mashuri y’incuke ku buryo bazaba benshi bitabira.

Ati “Ubu Minisiteri y’Uburezi iri gukorana za ECD ndetse n’amashuri y’incuke kugira ngo abanyeshuri bose babashe kwitabira. Ariko imbaraga zose ziri gushyirwa mu kongera ubwitabire n’ireme.”

Yakomeje agira ati “Kutabasha kujya mu ishuri ry’incuke bihungabanya urwego rw’uburezi ariko mu gihe babasha kwitabira bose bakajya mu mashuri abanza ku myaka yagenwe bashobora kurangiza amashuri yose ku myaka iteganywa.”

Ku rundi ruhande ariko umubare w’abarimu bigisha mu mashuri y’incuke uracyari muke cyane nubwo abahembwa na leta bagenda biyongera aho bavuye kuri 33 bakagera kuri 613 mu mwaka ushize w’ingengo y’imari.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu 2019, amashuri y’incuke mu gihugu yari 3401 harimo aya leta 508, afashwa na leta 1 555 naho 1338 akaba ari amashuri yigenga. Yose hamwe yari arimo abanyeshuri 282.400.

Ibarura ryakozwe mu 2018, ryagaragaje ko kugeza ubu abana 20% mu gihugu hose ari bo bitabira amashuri y’incuke.

Politiki nshya y'uburezi iteganya ko umubare w'abiga mu mashuri y'incuke uziyongera



Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)