Habarugira Patrick yasezeye kuri Radio Rwanda yari amazeho imyaka isaga 10 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru Habarugira Patrick wakundwaga na benshi kuri RBA kubera ubuhanga yari afite mu biganiro by'imikino,yamaze gusezera muri iki kigo aho agiye kwerekeza mu gihugu cya Canada kongera ubumenyi mu itangazamakuru.

Habarugira Patrick benshi bari bazi nka "Patty",yamaze gutandukana na RBA yari amaze imyaka 10 akorera kuko yahatangiye akazi mu 2011 avuye kuri Radio Maria Rwanda.

Nkuko yabitangarije IGIHE dukesah iyi nkuru,Bwana Habarugira yavuze ko yasezeye kuri iki kigo cy'itangazamakuru kubera amasomo y'itangazamakuru agiye gukomereza muri Canada.

Yagize ati "Ni byo ntabwo nkiri umukozi wa RBA. Ni impamvu zo kujya gukomeza amashuri muri Canada mu ishami ryitwa Infographie en Journalisme i Quebec. Ndafata indege uyu munsi.'

Uyu mugabo agomba gusiga umuryango we, cyane ko we ahamya atari ngombwa ko bajyana muri Canada nubwo amasomo ye azamara imyaka ibiri.

Ati 'Umuryango ntituzajyana, uretse ko numva atari ngombwa cyane.'

Habarugira yayoboraga ishami rya siporo muri iki Kigo. Mu myaka yari amaze mu itangazamakuru rya siporo, yegukanye ibihembo bibiri nk'Umunyamakuru Mwiza wa Siporo mu 2017 no mu 2020.

Yize mu Itangazamakuru muri ICK mu gihe kandi yabaye umwarimu mu gihe cy'imyaka itatu.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/habarugira-patrick-yasezeye-kuri-radio-rwanda-yari-amazeho-imyaka-isaga-10

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)