Hafashwe litiro 202 za Kanyanga, bamwe mu bari bazikoreye bazikubita hasi bakizwa n'amaguru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi kanyanga zafashwe ku wa Mbere tariki 09 Kanama na tariki 10 Kanama, zafashwe mu mukwabu w'abapolisi bakorera muri turiya Turere uko ari dutatu.

Mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe uwitwa Ingabire Honorine w'imyaka 23 yafatanywe litiro 4 naho mu Karere ka Burera mu Murenge wa Cyanika hafatiwe litiro 60 uwari uzikoreye aracika.

Mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karama na Kiyombe niho hafatiwe kanyanga nyinshi kuko hafatiwe litiro 162. Uwitwa Ndarifite Celestin w'imyaka 30 yafatanwe litiro 36 naho abari bafite litiro 102 bo mu Murenge wa Kiyombe bazikubise hasi bariruka.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ngabo yavuze ko abantu binjiza mu Rwanda kanyanga baba bazikuye mu gihugu cya Uganda. Abo mu turere twa Gicumbi, Burera na Musanze bazwi ku izina ry'abarembetsi naho abo mu Karere ka Nyagatare bazwi ku izina ry' Abafutuzi, ibikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda babikora nijoro.

SP Ngabo yavuze ko mu mikoranire myiza n'abaturage bifasha inzego z'umutekano gufata bariya bantu, yabasabye gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo kwicungira umutekano.

Ati 'Turashimira abaturage bagenda baduha amakuru adufasha gufata bariya bantu binjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge, turasaba n'abandi gukomeza ubwo bufatanye. Biri mu rwego rwo kwicungira umutekano kuko biriya biyobyabwenge nibyo usanga biteza umutekano mucye kuko iyo bamaze kubihaga bakora ibyaha bitandukanye bigatuma bamwe bafungwa.'

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare yongeye gukangurira abakijandika mu bikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu kubireka kuko ni ibyaha. Yagaragaje ko harimo gukorwa ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya biriya bikorwa.

Ati 'Nka Polisi y'u Rwanda tuzakomeza ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge (Operations), dukora ubukangurambaga mu baturage tubakangurira kwirinda kwijandika mu biyobyabwenge ndetse n'abo babonye bakihutira gutanga amakuru. Leta yashyizeho imirimo yo kubaka ibikorwaremezo nk'imihanda bityo abajyaga mu bikorwa byo gutunda ibiyobyabwenge bahabwa akazi.'

SP Ngabo yavuze ko izo ngamba zose zigamije gushakira umuti urambye kubinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda kandi avuga ko mu Karere ka Nyagatare abona bigenda bitanga umusaruro kuko bigenda bigabanuka ugereranije n'imyaka yatambutse.

Yibukije abakijandika mu biyobyabwenge ko amategeko y'u Rwanda ahana umuntu wese uhamijwe n'ibyaha byo kwijandika mu biyobyabwenge. Usibye n'ibyo yabibukije ko nta muntu wemerewe kwambuka umupaka mu buryo bwa rwihishwa kuko ashobora kuhaburira ubuzima ndetse akaba yakwandura icyorezo cya COVID-19 akanacyanduza n'abandi.

Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Kanama 2021 Polisi y'U Rwanda ifatanije n'izindi nzego bakoze igikorwa cyo gutwika bime mu biyobyabwenge byafashwe byinjizwa mu Rwanda bivuye mu gihugu cya Uganda.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hafashwe-litiro-202-za-Kanyanga-bamwe-mu-bari-bazikoreye-bazikubita-hasi-bakizwa-n-amaguru

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)