Hagiye kubakwa izindi gare mu Mujyi wa Kigali n’inkengero zawo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo amashuri atangiye cyangwa afunze, iyo ibihe by’iminsi mikuru byageze cyangwa hashyizweho ingamba nshya zo kwirinda COVID-19, Gare ya Nyabugogo igaragaramo umubyigano ndetse bamwe bakabura imodoka zibatwara.

Mu gukemura icyo kibazo, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yabwiye The New Times ko hagiye kubakwa izindi gare ebyiri ziyunganira.

Imwe izubakwa i Gahanga muri Kicukiro, indi yubakwe i Rusororo muri Gasabo. Ni ukuvuga ko buri karere mu tugize Umujyi wa Kigali kazaba kagize gare yako kuko Nyabugogo iri muri Nyarugenge.

Yagize ati “Nk’uko igishushanyo mbonera cy’Umujyi kibyerekana, tuzaba dufite gare z’imodoka mu myaka ibiri iri imbere kugira ngo dukemure ikibazo cy’umubyigano uhora mu ya Nyabugogo.”

Dr Mpabwanamaguru yavuze ko Gare ya Gahanga izubakwa kuri hegitare 40,4 itware hafi miliyari eshatu z’amafaraanga y’u Rwanda, mu gihe iya Rusororo izubakwa kuri hegitari 115,4 igatwara miliyari eshanu.

Uwo muyobozi yakomeje agira ati “Iyo gare yubatswe haboneka n’aho ibikorwa by’ubucuruzi byinshi byakorerwa ndetse bigatanga amahirwe y’akazi kuri bamwe.”

Bamwe mu batwara imodoka zitwara abagenzi rusange bagaragaje ko bishimiye ibyo bikorwa remezo bigiye kuza kubafasha.

Uwitwa Bizimana Alex yagize ati “Tuzashobora gutwara abantu nta muvundo kandi ibyago byo gukora impanuka byahoraga bihari bizagabanuka.”

Uretse izo gare ebyiri zatangajwe n’Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko hari umushinga wo kubaka gare z’imodoka mu turere duhanye imbibi na Kigali.

Harimo nk’iya Kamonyi izajya ifasha abaturuka mu Majyepfo n’iy’i Shyorongi ku bava mu Majyaruguru.”

Bamwe mu bakora ingendo bavuze ko bizeye ko nizimara kubakwa bizabakemurira ikibazo cyo kubura imodoka bahuraga na cyo.

Uruvunganzoka rw'abagenzi bahurira muri Gare ya Nyabugogo berekeza mu Ntara zose z'igihugu



source : https://ift.tt/3AMpMxG

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)