Nyuma y'amezi yari yarasinyiye ikipe ya Rayon Sports akayikinira imikino ya shampiyona yakinwe mu buryo bw'amatsinda, Héritier Nzinga Luvumbu ntiyabashije gukomezanya n'iyi kipe yifuzaga kuba yamwongerera amasezerano.
Héritier Luvumbu wigaruriye abakunzi ba Rayon Sports mu minsi mike yabakiniye, ubu yasinye amasezerano y'umwaka umwe mu ikipe ya Clube Desportivo Primeiro de Agosto ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Angola.
Luvumbu yahawe numero 9 mu ikipe ye nshya
Uyu mukinnyi ushobora gukina aca ku ruhande cyangwa inyuma ya rutahizamu yakinnye mu makipe arimo Royale Union saint-gilloise yo mu Bubiligi, akinira AS FAR Rabat ndetse na Athletic Youssoufia Berrechid zo muri Maroc, ubu akaba yakiniraga Rayon Sports yo mu Rwanda.
-
- Héritier Luvumbu yari amaze iminsi akinira Rayon Sports
source : https://ift.tt/37Y7xsK