Hoteli zikomeye mu mujyi wa Kigali ziri gutezwa muri Cyamunara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mujyi wa Kigali , haravugwa inkuru ya Hoteli 2 zikomeye ari zo Hoteli Villa Portofino Kigali y'inyeneri enye na The Mirror Hotel y'inyenyeri eshatu, ziri gutezwa Cyamunara kugira ngo hishyurwe umwenda ba nyirazo babereyemo banki.

Ni itangazo ryatangiye gutambuka mu bitangazamakuru binyuranye rimenyesha abifuza gupiganirwa izi hoteli kuba bakwinjira ku isoko ry'icyamunara uburi riri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

The Mirror Hotel iherereye i Remera ndetse na Portofino Hotel iri i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Itangazo rihamagarira abantu gupiganira izi hoteli rivuga The Mirror Hotel izagurishwa ku wa 16 Kanama 2021, ikaba ifite agaciro ka miliyari 3.9 Frw.

Uwifuza kugura iyi hoteli muri cyamunara asabwa kuzatanga ingwate ingana na 5%. Ni ukuvuga miliyoni 198 Frw.

Naho Villa Portofino Hotel iherereye i Nyarutarama, babereyemo umwenda Banque de l'Afrique de l'Est et de l'Afrique Australe pour le Commerce et le Développement (Banque de la ZEP) ndetse na Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere , BRD.

Hotel Villa Portofino yo ifite umwihariko wo kuba ari hoteli itangiza ibidukikije, ikagira ahantu heza kandi hagutse ho gukorera inama, ibirori bitandukanye bihuza inshuti n'abavandimwe.

Ibyumba by'inama bya Portofino ni binini cyane kuko hari nk'icyakira abantu 250, icyakira 70 n'icyakira 25. Umukiriya ahitamo aho ashaka gukorera inama kandi bakamuha n'ibyangombwa birimo internet, amakayi n'amakaramu.

Portofino Hotel kandi ifite ibyumba 51 byo kuraramo kandi byose bikagira ahantu ho gufatira amafunguro ku muntu ubishaka ariko utabishaka akaba yajya kurira ahabugenewe.



Source : https://impanuro.rw/2021/08/11/hoteli-zikomeye-mu-mujyi-wa-kigali-ziri-gutezwa-muri-cyamunara/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)