Ubu bushakashatsi bwakorewe mu mirenge ine y’Akarere ka Huye yiganjemo umubare munini w’abafatabuguzi ba WASAC.
Abatuye mu Mirenge ya Mukura, Ngoma, Huye na Mbazi yakorewemo ubushakashatsi barimo Rwagasana Stanislas na Mukabaganwa Vénelanda bagaragaje ko bemeranya n’ibyavuye muri ubu bushakashatsi.
Mukabaganwa ati “Serivisi impamvu tuvuga ko ari mbi, ni uko nk’iyo itiyo y’amazi itobotse ukabahamagara batazira igihe kuko n’iminsi itatu cyangwa irenga ishobora gushira bataraza kuyisana. N’igiciro cy’amazi kiri hejuru, kandi ntituyabonera igihe, rimwe na rimwe akanaza arimo imyanda. Ubwo urumva umuntu aho yavuga ko ari nziza ahereye hehe?”
Naho Rwagasana Stanislas we, avuga ko hari na bamwe mu bakozi ba WASAC bagira umuco mubi wo gutinza dosiye isaba guhabwa amazi mu rugo ku mufatabuguzi mushya.
Ati “Usanga umuntu atanga dosiye isaba amazi mbere, ariko uje nyuma bakayimuha mbere y’uwayitanze mbere ugasanga rero ari serivisi mbi ari nayo dusaba ko bakwikosora.”
Muri ubu bashakashatsi abaturage bagiye babazwa ibibazo birebana n’uko babona serivisi bahabwa na WASAC, ndetse nayo ihabwa umwanya muri ubushakashtsi kuko nayo yagiye yiha amanota.
Ku kibazo kijyanye no kubura kw’amazi, abaturage bahaye WASAC amanota 6/10 angana na 60% naho WASAC ubwayo yiha amanota 7/10 angana na 70%.
Ku kibazo kijyanye n’imitangire ya serivisi za WASAC mu gihe havutse ikibazo, abaturage bayihaye amanota 4/10 angana na 40%, nayo aba ari yo yiha.
Ku kijyanye no kuba amafaranga y’ifatabuguzi ari hejuru, abaturage bahaye WASAC amanota 3/10 angana na 30%, yo ubwayo yiha amanota 8/10 angana na 80%.
Iyi mibare yose iyo uyishyize ku ijanisha, usanga abaturage 43, 3% baranenze serivisi bahabwa na WASAC.
Umukozi ushinzwe imirimo yo gukwirakwiza ibikorwa by’amazi muri Huye, Clement Ndayambaje, yavuze ko amanota bahawe n’abaturage abereka ko hari ibyo bagomba gukosora.
Ati “Mu byo bagaragaje harimo nko kuba amazi atabageraho ku gihe. Aha hari imishinga migari igamije kongerera ubushobozi ibikorwa bikwirakwiza amazi. Ku kuba tutabonekera igihe ahavutse ikibazo, tuzabikosora ariko tunabasaba kujya bahamagara umurongo wacu wa 3535 utishyurwa kuko hari n’ubwo bashobora guhamagara abatari abakozi bacu kuko barahari benshi batwiyitirira.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ku biciro by’amazi byo bifite uko bishyirwaho, bityo inzego bireba zizakomeza kubiganiraho. Ku cyo gutinza dosiye zisaba guhabwa amazi kuri bamwe, yasobanuye ko uwabikora aba atabitumwe n’ubuyobozi ariko uwabikorerwa yajya yirebera n’Umuyobozi wa WASAC ishami rya Huye akamufasha.
Umukozi ushinzwe ubuvugizi muri AMI, Mutaganda Fabien yavuze ko ubushakashatsi babukoze bifashishije icyitwa ikarita nsuzumamikorere, kandi babwitezeho impinduka nziza mu mitangire ya servisi.
Ati" Icyo tubwitezeho, icya mbere bamenye amakuru. Yaba ay’aho bigenda neza n’aho bitagenda neza mu byo bakorera abaturage. Icya kabiri, sirivisi zizaba nziza bityo n’umuturage yishimire ibimukorerwa.”
Leta y’u Rwanda ifite intego yo kuba yagejeje amazi meza kuri buri muturarwanda, bitarenze mu mwaka wa 2024.
source : https://ift.tt/3CW9lR6