Huye: Igihirahiro ku mwangavu w’imyaka 17 watewe inda n’umuhungu bangana akirukanwa iwabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo cyateje amakimbirane hagati y’imiryango yombi kuko uw’umuhungu ushinja se w’umukobwa kubafungishiriza umwana kandi bombi bararyamanye ari abana bataruzuza imyaka y’ubukure.

Iyo miryango yombi ituye mu Mudugudu w’Ubwiyunge mu Kagari ka Cyimana mu Murenge wa Tumba.

Uwo mukobwa avuga ko akimara kumenya ko atwite, se umubyara yamutegetse ko inda ayikuramo cyangwa akamuvira mu rugo. Yahise kujya kuba iwabo w’umuhungu babana nk’umugabo n’umugore ariko batarasezeranye.

Ati “Njyewe narababwiraga ngo ‘bareke kumufunga’ maze arere umwana we kugeza igihe azakurira kuko njyewe nta bushobozi mfite bwo kumurera. Papa yaransabaga ngo nkuremo inda y’uyu mwana cyangwa se mfate inzira mujyane kwa mabukwe muteyo nsubire mu rugo, cyangwa mfungishe uwo muhungu cyangwa niba ibyo byose mbyanze nsohoke mu rugo rwe nigendere.”

Nyina w’umuhugu avuga ko kuri ubu atunze umwuzukuru n’umukazana we kandi agowe no kubitaho wenyine kuko umuhungu we wamufashaga bamufunze.

Ati “Icyo nasaba ni uko bamufungura agatunga umwana we n’umugore kuko njyewe nta bushobozi mfite mu gihe papa we atamushaka iwe. Umuhungu wanjye yakoraga agatunga umuryango. Ni abana nyine bakoze iby’abana, bose nta wujuje imyaka yo gushyingirwa.”

Uyu mubyeyi akeka ko se w’umukobwa yaba yaratanze ruswa kugira ngo umuhungu we afungwe ataburanye mu rukiko bizarangire ajyanywe mu kigo cy’inzererezi nk’uko bijya bigenda ku bandi bafatirwa mu businzi n’ubujura.

Ku rundi ruhande, se w’umukobwa ahakana amakuru y’uko ari we wafungishije umuhungu ko ahubwo ikirego kiri gukurikiranwa na RIB.

Yagize ati “Nafatanyije n’ubugenzacyaha kugira ngo uyu muhungu abashe gufatwa, yarafashwe ngira ngo amaze icyumweru niba atari ibyumweru bibiri afunze. Byanze bikunze ubugenzacyaha ni cyo bubereyeho, buzagenza icyaha kandi bugaragaze uko giteye.”

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yemeza amakuru y’uko uwo muhungu yatawe muri yombi kandi dosiye ye yamaze kugezwa mu rukiko.

Ati “Dosiye yageze mu rukiko ubwo ni ho wabariza. Akurikiranweho gusambanya umwana. Ikindi kandi uwo ukekwa afite imyaka 20 ntabwo ari 17.”

Ababyeyi b’umuhungu bavuze ko umwana wabo atigeze agezwa mu rukiko ahubwo agifungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye kandi ahamaze ibyumweru bibiri kuko bakunze kujya kumusura bakamubona.

Nyina avuga ko umuhungu we nta ndangamuntu arafata ngo igaragaze imyaka ye ariko hari ibindi bimenyetso bibigaragaza birimo indangamanota yigiyeho aho yatangiriye amashuri abanza ndetse n’aho yagiye yivuriza kwa muganga.

Itegeko riteganya iki?

Umwarimu w’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’inzobere mu ishami ry’imanza nshinjabyaha, Dr. Kayitana Evode, avuga ko iyo gusambana byabaye hagati y’abana babiri bari hagati y’imyaka 14 na 17 nta cyaha kiba cyabayeho.

Ati “Ingingo ya 133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko iyo gusambana byabaye hagati y’abana babiri bafite imyaka 14 byibuze kugeza ku myaka 17 ko nta cyaha kiba cyabayeho. Ubwo rero niba barafunze umuhungu ngo ni uko ari umuhungu ngo yateye inda, baribeshye bakoze amakosa kuko nta cyaha cyo gutera inda kibaho, icyaha ni ugusambana ni abana babiri basambanye bombi, ntabwo wavuga ko umuhungu ari we wasambanyije umukobwa.”

Kugeza ubu uwo mukobwa watewe inda imburagihe avuga ko adatuje kuko kuba mu muryango ushinja ababyeyi be gufungisha umwana wabo ari ukubura uko agira, kandi atasubira iwabo kuko bamwirukanye.

Umujyi wa Huye ari nawo abafite ikibazo batuye

[email protected]




source : https://ift.tt/37BtCNt

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)