Kuva tariki ya 28 Nyakanga 2021 imirenge itatu yo mu Karere ka Huye ari yo Tumba, Kinazi na Gishamvu yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo y’ibyumweri bibiri kuko imibare y’inzego z’ubuzima yerekanaga ko hari ubwiyongere bukabije bw’abandura icyorezo cya Covid-19.
Biteganyijwe ko iyo Guma mu Rugo izarangira tariki ya 10 Kanama 2021.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwahise bitangira kubarura imiryango yo muri iyo mirenge igowe no kubona ibiribwa muri ibi bihe, kugira ngo itangire kunganirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko ibiribwa biri gutangwa mu mirenge yose iri muri Guma mu Rugo.
Ati “Imiryango irenga 2400 yahawe ibiribwa. Imiryango irenga 1800 ni iyo muri Tumba, Umurenge w’Umujyi. Ababaruwe bose byabagezeho.”
Sebutege yasabye abaturage bose bari mu mirenge iri muri Guma mu Rugo n’abo mu yindi itarimo, gukomeza kwirinda bubahiriza amabwiriza kuko ubwandu bwa Covid-19 buracyahari nk’uko imibare itangazwa buri munsi ibyerekana.
Bamwe mu baturage batangiye guhabwa ibiribwa bavuga ko bari bagowe n’imibereho ariko bagiye gukomeza kurushaho kwitwararika bubahiriza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi.
Nyiramana Marie ati “Imirimo twakoraga yarahagaze ku buryo kubona ibyo kurya byari ikibazo, turashimira Leta yacu itwitayeho kandi tuzakomeza kwirinda twubahiriza amabwiriza baduha kuko iyi ndwara ni mbi cyane iri kutumaraho abantu.”
Nkurunziza Emmanuel avuga ko yumvaga yava mu rugo kubera inzara ariko ubwo ahawe ibiribwa atazigera ahava cyangwa ngo arenge ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ibiribwa biri gutangwa muri iyo mirenge itatu ni toni zisaga 12 z’ibishyimbo, toni 11 n’ibilo 702 z’ifu ya kawunga na toni 11 n’ibilo 702 by’umuceri.
Sebutege yavuze ko gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho bayitezeho umusaruro mwiza uganisha abaturage kongera gufungura ibikorwa n’ingendo, kandi bari gutegura kongera gufata ibipimo bya Covid-19 mu byiciro bitandukanye.