Huye_ Tumba_ Ngoma: Hafashwe abantu bacuruzaga kanyanga ndetse no munsi y' urugo barahateye urumogi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzego z' umutekano na Polisi ikorera mu Karere ka Huye bakoze ibikorwa byo gufata abacuruza ibiyobyabwenge , kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kanama 2021, ni ibikorwa byabereye mu Mirenge ya Tumba na Ngoma yose iri mu Karere ka Huye.

Amakuru avuga ko muri iki gikorwa hafashwe Nimubona Alexis w' imyaka 41na Ndayisaba Emmanuel w' imyaka 29 ndetse na Uwiringiyeyezu Alexis w' imyaka 41.

Nk' uko urubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha iyi nkuru rubivuga, mu rugo rwa Nimubona Alexis ruherereye mu Murenge wa Tumba hafatiwe litiro 15 z' ikinyobwa cya Kanyanga ndeste no munsi y' ururgo rwe yari yarahateye urumogi aho bivugwa ko habotse ibiti bine (4) by' iki kiyobyabwenge naho mu rugo rwa Ndayisaba Emmanuel hafatiwe litiro 20 za Kanyanga , ni mu gihe mu rugo rwa Uwiringiyeyezu Alexis ruherereye mu Murenge wa Ngoma hafatiwe litiro 13 za Kanyanga na litiro 260 z' ikinyobwa cyizwi ku izina rya Muriture ndetse n' ingunguru bifashisha bakora ibi biyobyabwenge.

Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo aba bacuruza ibiyobyabwenge bafatwe.

Yagize ati' Hari abanyarwanda  bamaze kumva ububi bw'ibiyobyabwenge, twari dusanganywe amakuru twahawe n'abaturage y'uko  bariya baturage  bombi bacuruza ibiyobyabwenge cyane cyane Kanyanga, hanyuma dutegura igikorwa cyo kubafata. Ubwo twajyaga gufata Nimubona Alexis twasanze no munsi y'urugo rwe yarahateye urumogi naho uwitwa Uwiringiyeyezu we yari afite ingunguru atekeramo kanyanga mu nzu,  turashima uruhare abaturage bagize kugira ngo aba bagabo babashe gufatwa.'

Mu rugo rwa Nimubona Alexis basanze hateye ibiti bine by'ikiyobyabwenge cy'urumogi

SP Theobald Kanamugire akomeza agira inama abishora mu biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu usibye kubakururira ibyago byo kubafunga cyangwa kwangiza ubuzima bwabo, yanabibukije ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y'ibindi byaha n'amakimbirane mu miryango harimo, gukubita no gukomeretsa, ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana.

SP Kanamugire yagize ati'Nta mpamvu yo gukora ibinyuranyije n'amategeko ni ugushyira ubuzima mu kaga kandi hari ibintu byinshi byemewe n'amategeko umuntu yacuruza cyangwa akanywa kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima by'uwabinyoye. Ntushobora kwigirira akamaro ndetse ukagirire umuryango wawe n'Igihugu muri rusange ubinywa.'

ICYO AMATEGEKO AVUGA?

Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 5 y'Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n'amabwiriza y'ubuziranenge n'andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.



Source : https://impanuro.rw/2021/08/25/huye_-tumba_-ngoma-hafashwe-abantu-bacuruzaga-kanyanga-ndetse-no-munsi-y-urugo-barahateye-urumogi/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)