Huye: Umugore wataye uruhinja mu cyobo yakatiwe gufungwa imyaka ibiri n’igice - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwamuhanishije icyo gifungo kubera ko kuva yafatwa kugeza aburana mu mizi yemeye icyaha, asobanura ku buryo budashidikanywaho uko yagikoze, kuba uruhinja yashakaga kwica rukaba ruriho kandi akaba yarasabye imbabazi.

Icyaha cyakozwe ku wa 12 Nyakanga 2021, gikorerwa mu Kagari ka Ndora, Umurenge wa Ndora , Akarere ka Gisagara, ubwo uyu mugore yari amaze kubyara uruhinja agahita arujugunya mu cyobo cya metero zigera mu icumi rukaba rwaraje kuvanwamo nyuma y’umunsi umwe n’abantu bumvise rurira.

Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha agisabira imbabazi. Avuga ko yabitewe n’uko yashakaga ko umugabo we ufunze nafungurwa atazabimenya kubera ko ari undi mugabo wari waramuteye inda.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)