Iyi baruwa yanditswe na Zirimwabagabo Yohani Pawulo iragira iti:
Nitwa Zirimwabagabo Yohani Pawulo, ndi Umunyarwanda, maze imyaka 28 nkurikira umupira w'amaguru mu Rwanda, rimwe na rimwe inama n'umusanzu ndabitanga ngerageza kugereka itafari ku rindi mu kubaka iterambere ry'umupira w'amaguru w'u Rwanda.
Iyi isa nk'aho imaze kuba indirimbo yarambiranye mu matwi y'Abanyarwanda kuko kenshi usanga ibivugwa bidakorwa, ariko se mwe muri ku ruhembe rw'uyu mupira mu Rwanda, aho simwe nyirabayazana w'ibi byose? Reka nirengagize ko ntacyo nzi, ariko ubusanzwe umunyarwanda yaravuze ngo 'Zitukwamo nkuru', ntabwo yibeshye kuko iyo nitegereje neza nsanga mufite uruhare runini mu gutuma umupira w'amaguru mu Rwanda udindira.
Imyaka irashira indi igataha mwigwizaho ibikombe, ibyinshi muri byo mbona mubyegukana mu buyo budasobanutse, muca mu nzira z'ubusamo mugakora ibishoboka byose ngo intsinzi iboneke.
Iyo mwambutse inkiko z'u Rwanda ni bwo tubona ikipe ya nyayo mufite benshi bibeshyaho, kuko za nzira muca muri mu Rwanda, ziba zuzuyemo amahwa, mugasubira inyuma nta kujijinganya kuko ari bwo bushobozi muba mufite, ibi biratubabaza nk'abanyarwanda twifuza iterambere rya ruhago.
Twashimye gahunda ya Kanyarwanda mwazanye mu myaka isaga Irindwi ishize, gusa ariko ntacyo yubatse ku iterambere ry'umupira w'amaguru dushaka kugeraho, Ese buriya nibwo buryo bwiza bwari bukenewe mu kubaka umupira w'amaguru mu Rwanda? Ni yo turufu se y'intsinzi yashobokaga? Ahari wenda mushobora kubisobanurira Abanyarwanda bakabyumva n'ubwo njye mbona byazambye kugeza n'aho tubaye insina ngufi mu karere.
Ariko kenshi nkunda kwibaza cyane ku ntego y'ikipe yanyu ari nayo yacu, Ni ukwishimisha? Ese ni uguhatana? Cyangwa kuba ikipe iriho itsikamira andi makipe ikayabuza amahirwe yo gutera imbere birabanezeza? Mbaye mwe ibihe bishize byageragejwemo byinshi bikanga byambera intangiriro y'ubuzima bushya bwo gutanga umudendezo kuri buri kipe bigatuma shampiyona igira ihangana, igikombe kigatwara uwagikoreye bigaragara.
Umusibo ni ejo, ejobundi mukongera kuruhagararira mu mikino nyafurika, Ishyamba si ryeru iyo mu mahanga, mugomba gukenga, mukanitegura nta gisibya.
Ariko se mbibarize, mujyanye iyihe ntego muri Somalia? Cyangwa ni bimwe bisanzwe ntihagire igishya twitega? Kurira indege ni intsinzi kuri mwe? Ese mutekereza ku bafana baba babategerejeho ibyishimo? N'ubwo nta mwanya bahabwa ngo bavuge ikibari ku mutima gusa Ubunyangamugayo n'Ubukotanyi bukwiye kubaranga mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Abanyarwanda turabasaba kuzaduhagararira neza, muzakoreshe imbaraga mufite n'izo mudafite muduheshe ishema n'ubwo biba bisa n'ibitabashishikaje gusa twe abafana tuba dufite intimba, iyo dukubitwa umusubirizo n'amakipe ataturusha ubushobozi ubwo aribwo bwose, twagera mu Rwanda tukaba intare z'inkazi ziseruka mu kibuga kikarasa imitutuâ¦
Tubashimira uruhare mugira mu gutanga umwanya ku bana bafite impano yo gukina umupira w'amaguru, kuko mubaha ubumenyi bw'umupira w'amaguru kandi mukabitaho bishoboka.
Kuba nta guhangana kuba muri shampiyona y'u Rwanda bigizwemo uruhare rukomeye namwe, byatumye n'ikipe y'igihugu igaragara nk'insina ngufi mu karere, nta jambo rigaragara bafite mu kibuga.
Impinduka muri iyi kipe zirakenewe cyane nubwo zatinze. Muhe agaciro guhangana mu mupira w'amaguru, Amakipe akeneye kwigenga, Abafana bakeneye ubwisanzure no gutanga ibitekerezo byubaka ikipe, dukeneye iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.
Ibi mvuze byose biri mu biganza byanyu, uwakuye inkota mu rwubati niwe uyisubizamo, twese dufatanyije duharanire kubaka umupira w'amaguru mu Rwanda utajegajega kandi wubakiye ku kuri.
Zirimwabagabo Yohani Pawulo