Ibihugu bibiri bizakina “AFROBASKET 2021” byamaze kugera mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi 12 gusa, ni ukuvuga guhera taliki 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021, ibihugu 12 byo ku mugabane wa Afurika bizahurira mu Rwanda muri Kigali Arena, ahazabera imikino ya “FIBA AfroBasket Rwanda 2021”.

Kugeza ubu ibihugu bibiri ari byo Republika ya Centrafurika yaraye ihageze muri iri joro, ndetse n'igihugu cya Sudani y'Amajyepfo cyahageze ku Cyumweru ndetse abakinnyi bakaba baratangiye imyitozo muri Kigali Arena.

Republika ya Centrafurika izaba iri mu itsinda B ririmo Tunizia, Misiri, ndetse na Guinea, mu gihe Sudani y'Amajyepfo iri mu itsinda D ririmo Senegal, Cameroun, na Uganda.

Sudani y'Amajyepfo yabaye iya mbere yageze mu Rwanda

Republika ya Centrafurika yaraye ibaye igihugu cya kabiri kigeze mu Rwanda

Usibye ibi bihugu, u Rwanda rwo kugeza ubu ruherereye mu gihugu cya Senegal aho rumaze gukina imikino ibiri ya gicuti, aho uwa mbere rwatsinzwe na Senegal B ku manota 86 kuri 74, naho kuri uyu wa Gatatu batsindwa na Senegal ya mbere ku manota 87 kuri 60.




source : https://ift.tt/3fZ6nBt

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)