Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n'uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk'uko yikunda.Maze uwo munsi Sawuli ajyana Dawidi iwe, ntiyamukundira gusubira kwa se ukundi.Bukeye Yonatani na Dawidi basezerana isezerano, kuko yari amukunze nk'uko yikunze. (1 Samweli 18:10-4)
Muri iyi nkuru yo muri Bibiliya dusangamo Dawidi, Yonatani umuhungu we na Dawidi. Reka Dawidi tumugire twebwe, Yonatani tumugire Yesu, Sawuli we ashobora kuba ahagarariye Satani. Urukundo rwa Dawidi na Yonatani ruratangaje rwakabaye rugereranywa n'urwo dukunda Yesu. Akenshi tubwira Yesu ko tumukunda cyane, ariko iyo tugeze mu bikorwa usanga atari ko bimeze.Mubyukuri urukundo si amagambo gusa, urukundo ni amagambo avanze n'ibikorwa.
Bibiliya iravuga ngo Yonatani yahaye Dawidi ibintu 5 bikurikira:
1. Umwitero:
Umwitero usobanuye impano z'Imana. Mugihe cya Eliya na Elisa muribuka ko Eliya yahaye Elisa umwitero Umwuka w'Imana ahita amuzaho. Yesu yaravuze ngo muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira kandi muzaba abagabo bo kumpamya. Ikintu kigaragaza ko wahawe Umwuka Wera ni uko uzaba ukundisha Imana umutima wawe wose n'ubwenge bwawe bwose n'imbaraga zawe zose. Ikindi ni imbaraga ushyira mu kwezwa no kwihana.
2. Umwambaro
Umwambaro usobanuye gukiranuka.Yesu iyo umwakiriye akwigisha gukiranuka ku gato no ku kanini, kandi bizakubera umugisha niwiga kubaho ubuzima bwo gukiranuka. Ikintu kikumenyesha ko umuntu ari inshuti ya Yesu uzasanga asigaye akiranuka mu kazi, mu rugo, ku cyacumi, avugisha ukuri n'ibindi.
3 Inkota
Inkota isobanura Ijambo ry'Imana. Iyo usomye Abefeso 6 uhita ubona Ijambo ry'Imana icyo rivuze. Abakolosayi 3:16 haranditse ngo Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose. Ijambo ry'Imana rirangiza imanza zananiranye kandi ritanga ubuzima.
4. Umuheto:
Umuheto usobanuye amasengesho. Umuheto urasa kure. Inkota yo ushobora kuyitera uwo muri kumwe, ariko umuheto wo urekura umwambi ukagera kure. Amasengesho ni ikintu gikomeye. Ushobora gusengera umuntu uri muri Amerika Imana igasubiza igakora ibintu bitangaje.
Bill Gharam yaravuze ngo iyo umuntu asenga, ashobora no gukoresha abamalayika kuko mwibuke ko Petero igihe yari yafashwe yafunzwe, ab'itorero bagiye mu cyumba barasenga, aho basengeye haranyeganyega malayika ahita amanuka muri gereza aravuga ati 'Abera bavuze ngo ntupfa, ambara imyenda yawe n'inkweto unkurikire tugende.' Nuko banyura mu nzugi zifunze zose zihita zifungura. Mubyukuri nidusenga imiryango izakinguka ndetse ibyananiranye bizashoboka.
5. Umukandara
Umukandara usobanuye kuvugisha ukuri. Abefeso 6 haravuga ngo mukenyere umukandara ari wo kuri. Muri iyi minsi ikinyoma kiyogoje isi, hari ubwo uhamagara umuntu umureba imbere ya we akakubwira ngo yagiye i Bunaka. Nyamara telephone zakagombye kuba zikora umugambi w'Imana atari izo kubeshyeraho. Ibyo twakora byose bitari mu kuri byaba ari ubusa.
Bibiliya iravuga ngo Yesu ni inzira y'ukuri n'ubugingo. Iyi nzira yitwa Yesu abanyamadini bose bayihururiyemo, ariko ikibazo abayigendamo mu kuri ni bangahe? Abantu bose batagenze muri iyi nzira mu kuri bazahura n'ingorane yo kubura ubugingo buhoraho. Aho kugira ngo ukore byinshi bitari mu kuri, wakora bicye ariko biri mu kuri.
Muri macye turebye ibintu 5 Yonatani yahaye Dawidi, nyamara uruta Yonatani ari hano ni Yesu umwana w'Imana yiteguye gukora ibiruta ibyo utekereza, azaguha indishyi z'akababaro icyo usabwa ni ukurambura amaboko yo kubyakira.
Source: Agakiza tv
Source : https://agakiza.org/Ibintu-5-utamenye-Yesu-aha-abamukunda.html