Ibintu byingenzi kuri Nipsey Hussle wari kub... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yiswe n'ababyeyi be Ermias Joseph Asghedom. Yavutse kuwa 15 Kanama 1985, yamamaye nka Nipsey Hussle, akaba yari umuraperi w'umunyamerika, ijwi rya rubanda n'umushabitsi.

Yazamukiye mu nzu y'umuziki n'agatsiko k'abaraperi bo muri West Coast. Yashyize hanze uruhurirane rw'indirimbo rwa mbere yise Slauson rwamuhesheje amahirwe yo kwinjira mu muziki by'umwuga, asinya amasezerano muri Cinematic Music Group na Epic Record.

Hussle yakoze n'izindi ndirimbo nazo zatumye arushaho kugira igikundiro kiri hejuru zirimo 'Bullet Ain't Got No Name', 'The Mathon', 'The Marathon Continues' n'izindi.

Nyuma y'isubikwa rikabije, yashyize hanze Album ye ya mbere mu mwaka wa 2018 yakunzwe ku kigero cyo hejuru, yandika amateka anyuranye. Mu mwaka wa 2019 ku nshuro ya 61 y'ibihembo bisumba ibindi bya Grammy Awards, yabaye imwe mu zahatanye mu cyiciro cy'injyana ya Rap.

Indirimbo zariho nk'iyitwa 'Racks in the Middle' na 'Higher' zegukanye ibihembo mu byiciro binyuranye muri Grammy Awards. Mu mwaka wa 2020, nyuma y'uko Hussle yitabye Imana, mu birori byabaye kuwa 26 Mutarama 2020 zongeye guhabwa ibihembo na none.

Uyu mugabo yari umushabitsi ukomeye wari ufite ibikorwa by'ishoramari binyuranye, birimo inzu ikomeye irangurizwamo ikanacururizwamo imyenda izwi nka 'Marathon Clothing Store', umushinga yatangiranye na Carless, abayobozi bakagirwa umuvandimwe we 'Samiel Asghedom' na 'Karen Civil' hari mu mwaka wa 2017. Kuwa 31 Werurwe 2019, nibwo Hussle yarasiwe imbere y'iduka rye rya Marathon Clothing mu majyepfo ya Los Angeles.

Umusore w'imyaka 29 witwa Eric Holder wamurashe yaje gufatwa atabwa muri yombi ndetse ahamwa n'icyaha kuwa 02 Mata 2019.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA NIPSEY RACKS IN THE MIDDLE

Nipsey Hussle yatangiye gukora umuziki by'umwuga mu njyana ya Rap mu mwaka wa 2005

Nipsey Hussle n'umugore we Lauren London bari bafitanye umwana umweYari atunze amafaranga atari macye angana na Miliyari 8 FrwNipsey Hussle yavukiye muri Los Angeles muri Leta ya CaliforniaIndirimbo ze zarakunzwe by'akataraboneka zituma abona ibihembo binyuranye harimo ibyo yabonye akiriho muri Grammy Awards n'ibyashyikirijwe umuryango we yaramaze kwitaba ImanaYari afite ubucuruzi bw'imyenda bwihagazeho muri Los Angeles aranguza akanacuruzaNipsey yari afite inzu itunganya ikanita ku bahanzi ya All Money InNipsey Hussle n'umukobwa we w'imfuraNipsey n'umuhungu we yabyaranye na LondonNipsey, umukobwa we w'imfura n'umugore babyaranye bakaza gutandukanaBenshi bitabiriye umunsi wo kumuherecyeza barimo Obama, Snoop Dog n'abandi batanga ubutumwa bwo gukomeza umuryango n'abakunzi be.

 

 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108630/ibintu-byingenzi-kuri-nipsey-hussle-wari-kuba-yizihiza-isabukuru-yimyaka-36-iyo-aba-akirih-108630.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)