Ibitaravuzwe kuri Niyomwungere, ’umunyabitangaza’ wagejeje ’umutama’ Rusesabagina i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibijyanye na “Operation” byo byaravuzwe cyane, Bishop Niyomwungere Constantin asobanura neza uko “nk’umukozi w’Imana” yemeye kwitandukanya n’ikibi agashyikiriza inzego z’umutekano “umutama” akaba n’inshuti ye “Paul” nyuma yo kubona amarira yateye mu mitima ya benshi.

Ntabwo ari benshi bari bamuzi mbere ndetse n’izina rye ryandikwaga nabi bamwe bati yitwa Niyomwungeri abandi bati ni Niyomwungere.

N’ubu hari ibintu byinshi abantu batamumenyeho, byamuvuzweho ndetse bikimuvugwaho. Ikizwi na buri wese ni uko yamenyekaniye cyane mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye ahazwi nko mu Ruvumera, aho afite itorero yashinze rizwi nka Goshen Holy Church.

Twaganiriye na bamwe mu bamuzi, babanye na we, basenganye na we cyangwa se abo yasengeye. Ubuhamya bwabo kuri we buratangaje.

Kimwe n’abandi bakozi b’Imana benshi muri iki gihe, Niyomwungere ngo ni umuntu wakundaga kwambara neza, akagira n’abantu bamugenda iruhande bameze nk’abarinzi gusa mu itorero babitaga abashinzwe “protocole” y’umukozi w’Imana.

Mu baturage, abo bantu ngo bari abarinzi be bacunga ko isaha yambaraga “ihenze” nta muntu uyimwambura nubwo ari ibintu utabonera gihamya.

Umwe mu bantu bo mu gace karimo uru rusengero rwe yabwiye IGIHE ati “Nigeze kumva bavuga ngo yatwaye umugore w’abandi ariko niba ari inkuru sinzi gusa ni abaturage bakunda kubivuga.” ku rundi ruhande hari undi watwongoreye atubwira ko “uyu mugore w’abana babiri yari yaratandukanye n’umugabo we”, aza kubengukwa n’uyu mukozi w’Imana nyuma.

Niyomwungere ni mwene Nzubugize François na Iyamuremye Beathe. Yabonye izuba ku wa 17 Kamena 1976. Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, bivugwa ko Niyomwungere kimwe n’abandi Banyarwanda yatashye mu gihugu aturutse i Burundi kuko se yari yarahungiyeyo mu 1959.

Mu 1994 akigera mu Rwanda ngo yatuye i Gitarama (Muhanga y’uyu munsi). Abamuzi barimo n’umushoferi wamutwaye imyaka irenga ibiri bavuga ko itorero rye ryashinzwe ahagana mu 2002.

Iri torero ngo ryatangiye nta bayoboke rifite, ku buryo abantu ba mbere bakoraga umurimo w’Imana barimo abari za mayibobo i Muhanga yigishije bagahinduka.

Hatangwa ingero z’abantu babaye abapasiteri nk’uwitwa Felix uherutse kwitaba Imana n’undi witwa Theo ukiri mu murimo muri iki gihe. Barafatanyije, bakora umurimo ukomeye barigisha muri Muhanga benshi barafashwa.

Iyo yasengaga, ngo hari abantu bahungabanaga bafashwe n’imyuka mibi, bakajyanwa imbere ariko akabakiza mu buryo budasanzwe. Umwe mu bari mu rusengero Niyomwungere ari kwigisha yagize ati “Icyo gihe nari ndimo, aravuga ngo hari abazimu bicwa n’inkweto. Umuntu umwe ajya imbere, akora ku nkweto ye, niko Pasiteri yamubwiye.”

Niyongana Gustave wari umushoferi wa Niyomwungere, yabwiye IGIHE ko yahuye n’uyu mugabo mu 2008 amukuye mu kinamba aho yakoraga akazi ko koza imodoka aramwikundira ahitamo kumugira umushoferi.

Yahoze muri ADEPR

Niyongana yavuze ko yamenye Niyomwungere asengera muri ADEPR- Gahogo, ariko nyuma aza gushinga itorero rye, ahanini ngo biturutse ku bibazo yagiranye n’abandi bapasiteri.

Ati “Wenda sinasengeye muri ADEPR ariko nari nturiye aho yasengeraga, yari pasiteri, kugira ngo ajye kwimuka yitandukanyije na yo, nyuma yo kugirana amakimbirane n’abandi bapasiteri kubera ubushobozi bwe bwo kuba yasengera abantu bagakira, baramwanga, baramurwanya, bukeye arabasezerera arimuka. Yari afite abakirisitu bamukunda cyane.”

Uyu mugabo yemeza ko Niyomwungere afite ubushobozi bwo gukora ibitangaza kuko hari n’ibyo yakoze yirebera.

Ati “Ikintu muziho yasengeraga abantu, agasengera abafite ubumuga bakagenda, umurwayi agakira n’umuntu ufite ikibazo, iwe nta mahoro, akaba yagenda akamusengera icyo kibazo cye kikarangira […] igitangaza muziho ni uko yasengeye umuntu ufite imbago agahaguruka akazita, akagenda mbirora n’amaso yanjye.”

Ibitangaza bya Niyomwungere bihamywa kandi n’umwe mu basengera mu idini rye witwa Ugirumurengera Augustin, uvuga ko yamukirije umugore uburwayi yari amaranye igihe ndetse guhera uwo munsi afata umwanzuro wo kwinjira muri iri torero.

Ati “Nasengeraga mu Bahamya ba Yehova, nza kurwaza umugore imyaka itatu ari CHUK, nza kumva ko muri Goshen Holy Church basenga umuntu agatabarwa, mpageze uko babimbwiye ni ko nabibonye.”

Ugirumurengera avuga ko umugore we yaje gukira ubu burwayi nyuma yo gusengerwa na Niyomwungere Constantin.

Akenshi ngo inyigisho ze yazivaganga no gukangurira abakirisitu kwitabira gahunda za Leta zitandukanye zirimo mituweri na Ndi Umunyarwanda.

Mu baganiriye na IGIHE bose nta n’umwe uzi aho uyu mugabo atuye kuko bamwe bavuga ko urugo rwe ruri mu karere ka Muhanga ahazwi nko ku Kagitarama, mu gihe abandi bavuga ko ruri i Ruli mu Murenge wa Shyogwe na wo ubarizwa muri aka Karere, gusa we yabwiye Urukiko ko aba muri Komini Forest mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi ariko agera mu Rwanda ku mpamvu z’akazi.

Bigizwemo uruhare na Niyomwungere Constantin, Rusesabagina na bagenzi be bagejejwe imbere y’ubutabera kuri ubu hakaba hategerejwe isomwa ry’urubanza rwabo tariki 20 Nzeri 2021.

Abazi Niyomwungere Constantin washinje Rusesabagina bavuga ko yahoze muri ADEPR aza kuyivamo



source : https://ift.tt/3zhWYN7
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)