Ibizazane ku Banyarwanda 23 bafatiwe Uganda, bamwe basanzwemo Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bakigera ku butaka bw’u Rwanda babanje gupimwa Covid-19 kugira ngo bimenyekane uko bahagaze mbere yo kuzasubizwa mu turere bakomokamo.

Nyuma yo gupimwa bane muri bo basanze banduye. Aba barimo abagabo babiri n’abagore babiri, bahise bajyanwa ku Bitaro bya Ngarama kugira ngo bitabweho mu gihe bagenzi babo bashyizwe mu kato mu Karere ka Nyagatare.

Aboherejwe bose babanje gufungirwa muri Gereza ya Kyamugolani mu Mujyi wa Mbarara, nyuma y’ukwezi bamaze mu kato mu kigo cyitwa Sheema giherereye i Mbarara.

Bane bakomoka mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bagiye muri Uganda ahitwa Mayuge aho bakoraga mu burobyi mu Kiyaga cya Victoria.

Aba ni Bisengimana JMV w’imyaka 23 y’amavuko, Ntawumenyibiramuka Nason (33), Byenda Dieudonne (36) na Munezero Yoramu (21) bagiyeyo hagati ya 2019 na 2020 banyuze ku mupaka wa Cyanika.

Uko ari bane ubwo bari mu nzira bagaruka mu Rwanda ku ya 21 Kamena uyu mwaka, bakuwe muri bus n’abasirikare ba Uganda kuri bariyeri i Mbarara bashyirwa mu kato k’ukwezi babona kubajyana muri gereza ya Kyamugolani.

Abari bamaze igihe kirekire ni abagezeyo mu 2014 mu gihe aba vuba bagiyeyo muri Kamena uyu mwaka bamwe bagahita bafatwa uwo munsi.

Bagiye binjirira mu tuyira twegereye imipaka itandukanye ihuza u Rwanda na Uganda nka Cyanika, Kagitumba na Gatuna.

Hari n’abafatiwe mu nzira bava muri Kenya ubwo bagarukaga mu Rwanda banyuze muri Uganda. Muri Kenya bakaba barakoragayo ubucuruzi bw’imyenda ya caguwa.

Urugero ni nka Byukusenge Damien w’imyaka 37 ukomoka i Simbi mu Karere ka Huye. Yagiye muri Kenya ahitwa Kisii anyuze Cyanika muri Mutarama 2020 aho yacuruzaga imyenda ya caguwa.

Undi ni Uwimana Jeanette w’imyaka 30, ukomoka i Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi wagiye muri Kenya mu 2017 anyuze ku mupaka wa Gatuna hamwe na musaza we Tumusiime Joseph bacuruzaga imyenda ya caguwa. Yafashwe agaruka anyuze muri Uganda ku ya 21 Kamena 2021.

Bamwe bakoraga imirimo y’ubuhinzi, uburobyi, ubucuruzi burimo ubwa telefone mu gihe hari n’abari abashumba.

Ku rundi ruhande nk’uwitwa Akumuntu Denise w’imyaka 38 ukomoka i Kageyo mu Karere ka Gicumbi, wabaga i Kalangala kuva mu 2018, yari yaramaze gushakana n’umugabo w’Umugande witwa Assimwe Fred babyaranye umwana w’umuhungu wari umaze kugira umwaka umwe n’igice.

Yagezeyo mu 2018 yinjiriye i Kagitumba agiye gupagasa. Ku ya 6 Kamena ni bwo yafashwe kimwe na bagenzi be ashyirwa mu kato ukwezi kose hanyuma abona gufungwa muri Kamena uyu mwaka.

Abanyarwanda birukanwe muri Uganda bagiyeyo mu bihe bitandukanye
Mbere yo koherezwa mu Rwanda babanje gufungwa banashyirwa mu kato kamaze ukwezi
Bose bafashwe ubwo bari mu nzira bagaruka mu Rwanda nyuma y'igihe runaka bari bamaze muri Uganda aho bakoraga imirimo itandukanye



Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)