'Nibutse iminsi ya kera nkibwira ibyo wakoze byose, ntekereza imIrimo y'intoki zawe nkakuramburira amaboko, umutima wanjye ukugirira inyota,nk'iyigihugu kiruhijwe n'amapfa.' Zaburi 143:5.
Dawid yigeze avuga muri Zaburi 65:5 ) Zaburi 143:5. Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza ,kugira ngo agume mu bikari byawe.
Umuntu utazi iyo ava ntamenya iyo ajya. Abisilayeli bari barembejwe n'uburetwa, muri Egiputa ariko uwiteka arabareba amenya uko ameze, Yohereza Mose abakura mu buretwa. Baca mu butayu Imana yabanaga na bo,ikabaha manu, ikabayora.., gusa baje kwibagirwa.
Mu minsi habamo amajoro n'amanywa harimo iminsi ugera mo ukumva n'ijwi ry'Imana nta cyo ryakumarira, ariko ibasha kuhagukura. Rero birakwiriye nk'uko Mose yavuze at 'Utwigishe kubara iminsi yacu uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge', Tuzirikane iminsi yacu ya kera. Dawidi Uwiteka amukijije aravuga Zaburi 23: Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, andyamisha mu cyanya cy'ubwatsi bubisi, anjyana i ruhande rw'amazi adasuma. Kugira ngo urwane intambara neza ni uko wibuka iminsi ya kera warwanye. Ariko ikibabaje muri iyi minsi, iminsi ihemuje abantu, ntibakibyibuka.
Yesaya 45.Yesaya yahanuye ibya Kuro ariko, Kuro yakuze arerwan'umushumba kuko sekuru, yar iyarashatse kumwica. Aza gukura, yiga kurwana nyuma aza no kwigarurira igihugu cya sekuru, kuko iby'Imana yari yaravuze byagombaga gusohora.Ni nako Imana yagiye itabara abantu.
Iyo wibutse iminsi ya kera bigufasha gushimira Uwiteka wayigutambukije, kuko ntiwarwana intambara utarabona ariko iyo wahuye na yo, yagufasha kumenya uko uzayirwana.
Umusozo: Muri iyi minsi uri kwitwara gute? Banza wibaze aho wahereye mbese n'ubw o waba utaragera kure, ni nka mbere? Ibaze iki kibazo, subiza amaso inyuma wibuke ku misozi y'iwanyu urebe. None niba umaze kwibuka iminsi ya kera Imana yagutambukije, Uri gushaka Imana? Abantu batifatanije n'Imana muri iyi minsi bazabaho ejo gute?,ariko twebwe abifatanije nayo tuzabaho.
Gutegeka kwakabiri 4:4 'ariko mwebweho,abifatanije n'uwiteka Imana yanyumura cyariho mwese uyu munsi'. Ni ik iumuti mawawe ufitiye inyota iki? Ko dawidi we yavuze ko umutima we umugirira inyota nk'igihugu kiruhijwe n'amapfa.
Source:cepurhuye.org
Source : https://agakiza.org/Ibuka-imirimo-y-Imana-uyihimbaze.html