Iburasirazuba: Hakajijwe ingamba zo kwirinda COVID-19, imirenge yashyizwe muri Guma mu rugo ihabwa umwihariko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imyanzuro yafashwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kanama 2021 nyuma y’inama ubuyobozi bw’intara bwagiranye n’abayobora imirenge n’uturere biri muri gahunda ya Guma mu rugo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko bafashe ingamba esheshatu bagiye kwifashisha mu kurwanya COVID-19 zirimo gushyira mu bikorwa amabwiriza, ibikorwa by’ubukangurambaga, iby’ubufatanye, iby’ubuvuzi, ibyo kwita ku cyumba cy’amakuru no gukorana n’itangazamakuru.

Yakomeje agira ati “Turi kugerageza gusuzuma neza ahantu hari ibyuho hagati y’ingamba zafashwe, tunareba neza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Leta bijyanye n’uburyo abantu bakwiriye kwifata mu kubahiriza ingamba zirimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba.”

-  Imirenge irindwi iri muri guma mu rugo yahawe umwihariko

Ku wa 11 Kanama 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu mirenge 50 yari iri muri gahunda ya guma mu rugo icumi gusa ariyo iyisigaramo indi yose ikurwamo. Uyu mwanzuro wafashwe hagendewe ku mibare y’abanduye bakiyigaragaramo aho ifite 5% yose yashyizwe muri guma mu rugo y’iminsi 20.

Intara y’Iburasirazuba ni yo ifitemo imirenge myinshi, irindwi irimo itatu yo mu Karere ka Gatsibo ariyo Muhura, Remera na Kageyo n’indi ine yo mu Karere ka Kayonza ariyo Rukara, Murundi, Nyamirama na Mwiri.

Guverineri Gasana yavuze ko iyi mirenge bayifatiye umwanzuro w’umwihariko wo kuyikoramo ubukangurambaga bwihariye aho bagiye kuyishyiramo abakozi bihariye bazajya bishyurwa bakayikoramo ubukangurambaga bafatanyije n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Ati “Muri ya mirenge yihariye twiyemeje gushaka abakozi kugira ngo bagende babeyo bafatanye n’izindi nzego z’ibanze bafashe mu kugira ngo bashyira mu ngamba ubukangurambaga bwihariye banite ku baturage bo muri iriya mirenge.”

Yavuze ko ibi bikorwa byose bazabifatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo abanyamadini, abikorera, urubyiruko, abajyanama b’ubuzima, inzego z’umutekano n’abandi batandukanye, yavuze ko kandi bazifashisha abaganga mu gukurikirana abarwayi ba COVID-19 mu kumenya uko babayeho nuko bajya kwivuza.

Ati “Ikindi rero ni uguhuza ibyo bikorwa byose dukoresheje icyumba ntangamakuru ( Command post), iki cyumba turashaka kugiha agaciro kikaduhuza kugira ngo umuntu amenye ibyo yagiyemo n’ibyavuyemo, tuzanamenyeramo kandi aho tubona twakongera imbaraga hatameze neza nko mu ma santere, mu masoko, ingo zikeneye ubufasha n’ahandi.”

-  Nta kibazo cy’ibiryo kizagaragara mu mirenge iri muri Guma mu rugo

Guverineri Gasana yavuze ko ibyo kurya babifite, asezeranya abaturage bari mu mirenge irindwi iri muri guma mu rugo y’iminsi 20 ko abari bafite akazi kahagaze batazabura ibibatunga.

Ati “Abo ntibagire ikibazo ibyo kurya birahari dufite ubuhunikiro bwinshi burimo ibiryo ni ukureba mu Isibo bakatubwira tukabafasha kandi bimaze iminsi binakorwa hirya no hino.”

Yasabye abatuye muri iyi ntara bose kubahiriza gahunda za Leta mu kurwanya iki cyorezo mu rwego rwo kwirinda ko hazongera kubaho indi gahunda ya guma mu rugo.

Ati “Turabibutsa ko iki cyorezo kigihari kandi tudashyizeho ingamba nyinshi kugira ngo tukirinde twese dufatanyije, byaturemerera tukaguma muri guma mu rugo, abaturage rero nkuko basanzwe bubaha gahunda za Leta bakadufasha mu bukangurambaga turagira ngo dufatanye twese twirinda ntaba ari njyewe wanduza abandi twubahirize amabwiriza yose agenga kwirinda COVID-19.”

Kuri ubu uturere twose tugize Intara y’Iburasirazuba harabarizwamo abaturage 3341 barwaye COVID-19, abamaze kwicwa nayo ni 160.

Guverineri Gasana yijeje abaturage bo mu mirenge irindwi iri muri Guma mu rugo ko ibyo kurya ku buryo abafite akazi kahagaze bazakomeza kwitabwaho
Abakoraga ku munwa ari uko bakoze bazirikanwe, bazajya bahabwa amafunguro



source : https://ift.tt/3sdybqG

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)