Iburasirazuba: Havumbuwe inzira 70 zitari zizwi abacuruza ibiyobyabwenge banyuragamo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kanae tariki ya 5 Kanama 2021 mu nama yagiranye n’abayobozi hamwe n’abajyanama mu mirenge irindwi yo mu Karere ka Gatsibo ihana imbibi n’Akarere ka Nyagatare.

Ni inama yakomereje no muri aka Karere aho igamije kurebera hamwe uburyo ibiyobyabwenge bikunze kuboneka muri utu turere na magendu bituruka muri Uganda byacika.

Guverineri Gasana yavuze ko bahisemo gukoresha ubukangurambaga mu kurwanya abambutsa ibiyobyabwenge, kugira Umudugudu utarangwamo icyaha n’uburyo bwo gufunga inzira 70 zakoreshwaga n’abarembetsi nk’uburyo bwitezweho kubafasha.

Ati “Mu gihe rero twakajije ingamba zo kugira ngo dukumire tunarwanye rwose izo nzira zitazwi bizagenda neza, ubu twateguye abantu bo kudufasha gufunga izo nzira, iyo ugiye kureba usanga twarabonye ahantu 70 baca hatari hazwi.”

Yakomeje avuga ko ibi byambu biherereye mu mirenge yo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko izo magendu n’ibiyobyabwenge iyo bivuye muri Nyagatare bihita bijya mu Karere ka Gatsibo akaba ariyo mpamvu bari kuganiriza inzego zitandukanye zaho ngo zibafashe mu kubirwanya.

Guverineri Gasana yavuze ko inzira 70 zitari zizwi zanyuragamo abarembetsi zigiye gufungwa

Guverineri Gasana yavuze ko kuva hatangizwa ubukangurambaga bwo kurwanya abakoresha izo nzira zitazwi kuri ubu hari abamaze gufatwa bashyikirijwe ubutabera.
Ati “Ikimaze kugerwaho gikomeye ni uko hari abafashwe ndetse nanavuga yuko no kumenya aho hantu tukahashyira abantu batandukanye baharinda amasaha 24 byaradufashije.”

Abayobozi mu nzego z’ibanze biyemeje guhashya abarembetsi

Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Karere ka Gatsibo na Nyagatare bijeje ubuyobozi ko bagiye kongera imbaraga mu kurwanya abarembetsi n’abandi bantu bambuka umupaka mu buryo butemewe.

Bizimana Leocardie usanzwe ari umujyanama mu nama Njyanama y’Umurenge wa Nyagihanga, yavuze ko ikibazo cy’abarembetsi n’abandi bantu batandukanye binjiza magendu ngo bacyumva mu Murenge wabo, ariko ngo abo bantu akenshi baba bitwaje intwaro ku buryo bigoye kubafata.

Yavuze ko bagiye gushaka abantu bazajya bahanahana amakuru n’izindi nzego zirimo Polisi n’ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo ahafatwe abagerageza gukora ibikorwa bya magendu.

Gafunzi Geofrey utuye mu Murenge wa Kabarore we yavuze ko ikibazo cy’abarembetsi gikwiriye gushakirwa umuti guhera ku Isibo kugeza ku Murenge ngo kuko si ikibazo cyakemurwa n’urwego rumwe.

Ati “ Inzira aba barembetsi bacamo usanga zihana imbibi n’imirenge ifatanye na Nyagatare nka Ngarama, Kabarore n’Umurenge wa Gitoki, aho rero abayobozi baho guhera ku Isibo kugeza ku Murenge nidufatanya kwamagana ibidakwiriye nibwo bazacika nubwo baza mu gicuku.”

Uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Kabarore, Sebatware Clement, we avuga ko ingamba urubyiruko rufite ari ugufatanya n’izindi nzego zirimo abayobozi b’imidugudu, Polisi n’izindi nzego zitandukanye.

Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyaruguru ziherutse kwemeranya kujya zihana amakuru mu gukumira abaturage bambuka bajya muri Uganda, icyo gihe basanze abaturiye umupaka w’iki gihugu baregerejwe ibikorwaremezo byose ku buryo batagikeneye kwambuka umupaka mu buryo bwa magendu.

Kuri ubu uturere dutatu nitwo dukora ku gihugu cya Uganda harimo Akarere ka Gicumbi gafite imirenge itatu, aka Burera gafite imirenge itandatu ndetse n’aka Nyagatare na ko gafite imirenge itandatu.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba CP Hatari Emmanuel yasabye abayobozi mu nzego z'ibanze gutanga amakuru
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iyi nama ya aye hubarijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)