Iburasirazuba: Imiryango 86 y’abarokotse Jenoside yorojwe inka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu gitangirizwa mu Karere ka Kirehe. Nibura muri buri Murenge mu igize Intara y’Iburasirazuba horojwe uwarokotse Jenoside umwe.

Ndatimana Jean Damascène ufite imyaka 31 usanzwe acuruza imbuto yashimiye Urugaga rw’Abikorera rwamworoje inka yiyemeza ko igiye kumuhindurira ubuzima mu buryo bugaragara.

Ati “Ndishimye cyane kuba bampaye inka, nta nka nari mfite iwanjye none ubu mbaye umutunzi; ubu igiye kuduha amata ku buryo nta mwana wanjye bazasanga mu mutuku kubera imirire mibi, ikindi izaduha ifumbire ku buryo ibyo nasaruraga biziyongera.”

Mukamahirane Marthe utuye mu Murenge wa Kirehe, yavuze ko yishimye cyane kubona atoranywa mu bandi agahabwa inka.

Ati “Mu bintu ntari mfite n’inka irimo kandi nari nkeneye ifumbire, ubu rero muyibona mu kiraro hepfo gato mpafite isambu nini izamfasha kuyifumbira. Ikindi nyitezeho ni amata azahindura umuryango wanjye.”

Yakomeje avuga ko yigeze korora inka igeze aho irapfa abura ubushobozi bwo kugura indi, ngo yatunguwe no kubwira ko ari mu bantu batoranijwe muri uyu mwaka kugira ngo bahabwe inka.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye ubuyobozi bwa PSF ku gikorwa cyiza bakoze avuga ko ari amahitamo y’Abanyarwanda yo kwishakamo ibisubizo.

Yavuze ko inka zizagirira umumaro abantu benshi binafashe abazihawe mu bumwe n’ubwiyunge.

Abahawe inka umwaka ushize batangiye kugerwaho n’iterambere

Umwaka ushize PSF yatanze inka 102 na none ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mirenge yose igize Intara y’Iburasirazuba. Bamwe mu bahawe izi nka kuri ubu batangiye kugerwaho n’iterambere.

Bagwaneza Ruth utuye mu Murenge wa Kirehe, ni umwe mu bahawe inka umwaka ushize na PSF. Yavuze ko kuva ayishyikiriye imaze kumuhindurira ubuzima akaba yaravuye ku gukamisha amata none akaba yikamira.

Yavuze ko uretse kunywa amata anayagurisha amafaranga avuyemo akavamo ubwatsi, imiti n’ibindi nkenerwa bituma irushaho kuba nziza.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, yavuze ko iki gikorwa kibaye ku nshuro ya kabiri ariko biyemeje ko kizajya kiba ngaruka mwaka.

Yavuze ko impamvu inka zagabanutse ugereranyije n’umwaka ushize ari uko PSF yo muri Rwamagana yo yiyemeje kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bindi byatanzwe harimo imiti, amapombo n’umunyu kugira ngo bifashe umworozi wahawe inka. Hari kandi n’ibiribwa ndetse n’ibiryamirwa.

Akanyamuneza kari kose ku miryango yorojwe inka
Bagwaneza Ruth umaze umwaka ahawe inka yavuze ko imaz ekumufasha mu iterambere
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yashimiye PSF, asaba abahawe inka kuzifata neza
Umuyobozi wa PSF mu Ntara y'Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco yavuze ko iki gikorwa kizaba ngarukamwaka



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)