Ibya wa mugabo wiyahuriye i Nyabugogo ibyiwe byose byatangajwe_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko umugabo witwa Twibanire Emmanuel wiyahuriye i Nyabugogo, yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe nk'uko byatangajwe na bamwe mu bo mu muryango we.

Uyu mugabo w'imyaka 41 yiyahuye aturutse mu igorofa ya gatandatu yo ku nyubako ikoreramo isoko rizwi nk'Inkundamahoro.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko nk'uko babikesha umugore wa nyakwigendera n'abavandimwe be, ngo yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire aho yari yaragerageje  mbere kwiyahura ntibikunde.

Yagize ati 'Twibanire Emmanuel yiyahuye avuye mu igorofa ya gatandatu arahanuka yikubita hasi ahita apfa nk'uko amashusho yafashwe na Camera (CCTV footage) yabigaragaje. Umugore we nabo bavukana bemeje ko nyakwigendera yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire kandi ko yari yaranagerageje kwiyahura mbere ntibikunde. Ibi byemejwe kandi n'ibitaro byita ku barwayi bo mu mutwe bya Ndera kuko yari asanzwe ahivuriza.'

Dr Murangira B. Thierry, yanyomoje amakuru yakwirakwijwe ko hari uwo yagwiriye kuko camera z'inyubako y'Inkundamahoro ahazwi nko ku Mashyirahamwe zagaragaje ko ntawe yagwiriye.

Ati 'Amashusho ya camera agaragaza ko nta muntu nyakwigendera yagwiriye nk'uko byari byakwirakwijwe hirya no hino mu bitangazamakuru.'

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwihanganishije umuryango wa nyakwigendera Twibanire Emmanuel wapfuye yiyahuriye ku nyubako y'Inkundamahoro ahazwi nko ku Mashyirahamwe aho yasimbutse aturutse mu igorofa ya gatandatu agahita apfa.



Source : https://impanuro.rw/2021/08/14/ibya-wa-mugabo-wiyahuriye-i-nyabugogo-ibyiwe-byose-byatangajwe_-inkuru-irambuye/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)