#IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#34:Ubuzima bw'akazi bwa Gen.Paul Rwarakabije #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tubararikiye ikiganiro #IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#34 kigaruka ku buzima bw'akazi bwa Gen Paul RWARAKABIJE Kuva mu mirimo y'igisilikali cyo kwa HABYARIMANA, mu bitero by'abacengezi ayoboye umutwe FOCA byishe abatari bake guhera za 1997 harimo n'"ABANA B'INYANGE", kugarurwa mu gihugu na Gen Kabarebe akababarirwa ibyaha byose, muri Gacaca, imirimo itandukanye yakoze agarutse kugeza mu kiruhuko cy'izabukuru arimo ubu ngubu! Byose ni muri iki kiganiro.

Jenerali Majoro Paul Rwarakabije yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri; kuri ubu ni mu Karere ka Nyabihu; mu Kagali ka Nyamugali; Umudugudu wa Kizunga mu Ntara y'Iburengerazuba. Yavutse ku wa 15 Mata 1953.

Amashuri yize

Jenerali Rwarakabije yize amashuri yisumbuye kuri Saint André mu Mujyi wa Kigali; akomereza mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry'i Kigali mu 1973 arangiza mu 1977. Yasohotse muri iyo kaminuza ya gisirikare afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Licence) mu bijyanye n'imbonezamubano n'igisirikare ( Sciences Sociales et militaire).

Aho yakomereje amashuri ye ya gisirikare

Aganira n'ikinyamakuru Izuba Rirashe kitakiriho, yatangaje ko yagiye gukomereza mu gihugu cy'u Bufaransa; amarayo umwaka mu mahugurwa ya gisirikare mu bijyanye n'Itumanaho.

Yakomeje akora amahugurwa mu bya gisirikare aho mu mwaka wa 1985 na 1990 yayakoreye mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Kigali. Nyuma ngo yagiye akora ingendo-shuri mu Bubiligi. Mu mwaka wa 1990; yari afite ipeti rya Majoro.

Imirimo yakoze

Jenerali majoro Rwarakabije muri icyo kiganiro n'ikinyamakuru Izuba Rirashe; yavuze ko akirangiza mu Ishuri rikuru rya gisirikare ry'i Kigali yashinzwe imirimo muri Jandarumeri (Gendarmerie) y'igihugu ijyanye no gucunga umutungo. Kuva mu mwaka wa 1978-1979 ngo yimuriwe muri Ministeri y'Ingabo muri serivisi zishinzwe umutungo. Ati ' Ntabwo natinzemo kuko nahise njya mu y'andi mahugurwa mu Bubiligi hari mu 1980'.

Uwo mwaka wa 1980 ujya kurangira ngo yagiye gukora muri Etat Majoro ya Gendarmerie aho yari ashinzwe icungamutungo (logistic). Ati ' Mu mwaka wa 1982 nimuriwe mu mutwe wa Gendarmerie witwaga uw'ubwubatsi kugera mu 1989. Ubwo nahise nimurirwa mu mutwe wa Gendarmerie witwaga Groupe mobile ya Kigali'.

Yavuze ko uwo mutwe wari ufite inshingano eshatu. Iya mbere wari ushinzwe kwigisha abajandarume (aba polisi) bato bagisohoka mu ishuri rya Gendarmerie. Iya kabiri; wari ushinzwe discipline muri gendarmerie; iya gatatu ukaba wari ushinzwe kunganira ingabo z'igihugu igihe byakomeye mu ntambara.

Yagize ati ' Ni muri urwo rwego ingabo za RPA/FPR zitera mu 1990; nagiye ku rugamba ari njye Komanda w'uwo mutwe (Commander). Uwo mutwe waje kwitwa batayo ya gatanu ubwo nari ku rugamba ; nauyoboye kugera mu 1992 mu kwezi kwa Kamena'.

Muri uko kwezi kwa Kamena ngo yimuriwe muri Etat Major ya Jandarumeri ashingwa ibikorwa bya Jandarumeri aribyo bitaga mu gisirikare; G3. Ati ' Nakoreye aho kugera mu 1994 ubwo ingabo za FPR- Inkontanyi zadutsindaga. Ubwo imirimo yanjye yahise irangirira aho'.

Ahungira muri Kongo â€" Kinshasa

Muri icyo kiganiro cyamaze hafi amasaha abiri n'ikinyamakuru Izuba Rirashe; Jenerali Paul Rwarakabije yavuze ko ubwo yahise ahungira muri Kongo afite ipeti rya Liyetona koloneli yahawe mu mwaka wa 1993. Ati ' Amapeti yatangagwa atinze kuko nagombaga kuba nararihawe mu 1992'.

Ubuzima bwe muri Kongo

Rwarakabije akigera muri Kongo ngo yahise ajya mu Nkambi ya Katale muri Rutshuru. Ati' Ariko kubera ibikorwa bya gisirikare byakomeje kwisuganya nabijyagamo mu Nkambi ya Mugunga yari hafi y'Umujyi wa Goma; kuko ariho habaga Etat major y'abahoze ari abasirikare b'u Rwanda mbere ya 1994 (EX FAR). 'Ni ukuvuga kuva mu 1994-1996 aho inkambi zaje gusenywa n'ingabo z'u Rwanda kuko haturukaga ibitero byatezaga umutekano muke mu Rwanda. Muri uwo mwaka inkambi zimaze gusenywa; impunzi nyinshi zarimo n'abahoze ari abasirikare baratashye mu Rwanda'.

Aho yakomereje inkambi zimaze gusenywa

Jenerali Rwarakabije yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yakomereje urugendo i Masisi/Zaire kugeza mu 1997. Ati 'Muri Nyakanga 1997 naje mu Rwanda ntari umugenzi ahubwo nari nyoboye ibitero by'abacengezi. Nahagumye kuva muri Nyakanga 1997 kugera mu Kwakira 1998'.

Yavuze ko icyo gihe ingabo z'igihugu zabashubije inyuma basubira muri Kongo. Ati 'Kuva umwaka wa 1998 urangira kugera mu wa 2003 nari mu barwanyi b'abacengezi'.

Icyatumye atahuka

Jenerali Paul Rwarakabije yavuze ko yatahutse mu Rwanda mu mwaka wa 2003. Ati 'Hari impamvu eshatu zatumye ntahuka'. Iya mbere yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati ' Nararwanye kuva mu 1990 kugera mu 2003; mbona intambara ndimo ntaho ziganisha; mbese ni isuzuma ntambara nakoze'.

Impamvu ya kabiri yatumye ntahuka ni ibitero twagabaga ku gihugu cy'u Rwanda. 'Abaturage bari mu gihugu baduhaga amakuru bavuga ko ibitero dutera u Rwanda ntacyo bimaze uretse kubamarisha'.

Impamvu ya gatatu ikomeye yatanze ni igitero ngo bigeze batera u Rwanda mu mwaka wa 2001 mu kwezi kwa Gicurasi. Ati 'Abarwanyi nari nyoboye bagendaga bafatwa n'ingabo z'u Rwanda kuko zari zarahinduye uburyo bwo kurwana; aho bafataga abarwanyi banjye ntibabice ahubwo bakabajyana mu mahugurwa mu bigo nka Nkumba na Mudende'.

Yavuze ko ingabo z'igihugu zafashe abarwanyi be 1700 bahugurirwa muri ibyo bigo; barangije ngo igihugu kibohereza iwabo . Ati ' Ubwo buryo bwatumye ntekereza byinshi. Abaje muri icyo gitero basubiye muri Kongo bari bake cyane kuko benshi bari barafashwe bajyanwa mu mahugurwa. Ibyo byatumye abari basigaye bibaza ibyo barimo. Ibyo kandi byabaye igihugu cyaradushishikarizaga gutaha mu rwatubyaye'.

Yavuze ko atigeze atekereza ko yatahuka ariko mu mwaka wa 2003 afata icyemezo. Ati ' Mu 2003 twateye ikindi gitero ku Rwanda kuko twari twabonye umusaada w'abagenzi bacu bari baragiye mu ngabo za Kongo. Baraje dukorera hamwe mu Burasirazuba bwa Kongo. Tumaze kubona abantu bashya n'ibikoresho; twahise dutekereza uko twatera ikindi gitero ku Rwanda. Ati'Twabanje kubitekerezaho kuko twari tumaze kumenya uko ingabo z'u Rwanda zirwana; ntabwo icyo gitero twacyumvikanyeho. Ku giti cyanjye narebaga uko intambara twarwanaga ntacyo zatugezagaho; mpita mbona ko n'icyo gitero ntacyo kizageraho'.

Yahamagawe na Jenerali James Kabarebe

Rwarakabije yavuze ko hari abantu biganye bamuhaga amakuru y'u Rwanda akiri muri Kongo. Yavuze ko Jenerali James Kabarebe wari umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda icyo gihe yamuhamagaye kuri telefoni mu rwego rwo kumuhamagarira gutahuka nk'uko byari muri gahunda ya Leta yo gushishikariza Abanyarwanda bari hanze gutahuka. Ati' Hari umuntu waduhuje (na Jenerali James Kabarebe) n'ubwo twari mu mashyamba; turavugana n'ubwo byari bikomeye kuko umwe atashakaga kuvugana n'undi. Yambazaga amakuru nkamusubiza nawe akansubiza. Ubwo muri icyo gitero twari twateguye; bamwe muri twe bari barageze mu Rwanda barafatwa'.

Yavuze ko Jenerali James Kabarebe yamusobanuriraga nk'umugabo akamubwira ko ibyo batekereza ko ntacyo bizabagezaho. Ati 'Yambwiraga ko mu ngabo z'u Rwanda harimo abo twabanye benshi. Yansabye kumwohereza bamwe mu ba Ofisiye banjye mu Rwanda kureba uko igihugu kimeze nyuma bakazagaruka kumpa amakuru'.

Rwarakabije yavuze ko abo yabwiraga bose (aba ofisiye be) barabyangaga kubera ubwoba. Ati ' Icyo gihe ariko; nari narafashe icyemezo cyo gutaha'.

Gutahuka kwa Jenerali Rwarakabije


'Ubwo twari mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo; nabwiye abo twari kumwe ko ngiye kugirana amasezerano n'abayobozi b'u Rwanda ko duhurira i Bukavu. Ariko bwari uburyo bwo gutaha. Navuganye n'Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda; Jenerali James Kabarebe uburyo yamfasha ngataha mu Rwanda. Nabwiye abandindaga kumperekeza; icyo gihe twahise twambuka mu Rwanda kuko Jenerali Kabarebe yari yarabiteguye'. Hari mu mwaka wa 2003.

Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2004 igihugu cyamusubije mu ngabo z'igihugu ku ipeti yari agezeho rya Jenerali majoro. Nyuma mu mwaka wa 2005 azakwimurirwa muri Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo. 'Nakoze nisanzuye mfatanya na Komisiyo gushishikariza abandi gutaha. Nahakoze kuva mu mwaka wa 2005 kugera mu 2011 muri Nyakanga aribwo igihugu cyanshinze imirimo yo kuyobora Ikigo gishinzwe imfungwa n'abagororwa (RCS) nkora kugeza ubu. Ariko n'ubu ndacyari umwarimu muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero'.

Uko yakiriye imirimo avuye muri Kongo

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyamubajije nk'umusirikare wari uhagarariye umutwe wahungabanyaga umutekano w'u Rwanda uburyo yakiriye amakuru y'uko yahawe akazi keza n'abo yarwanyaga maze agira ati ' Nkigera mu gihugu ntabwo nabanje gushingwa imirimo ikomeye; nabanje kuzenguruka igihugu nsobanura impamvu natahutse. Nahereye aho mvuka ngera no mu gihugu hose'.

'Gushingwa imirimo ikomeye numvise ari ikintu gikomeye kuko nta mirimo natekerezaga. Muri Nyakanga 2004 numvise bansubije mu ngabo z'igihugu ku ipeti ryanjye rya Jenerali Majoro. Numvise umutima wanjye wikanze; birandenga. Kumva abantu twarwanaga bampa umurimo; byarandenze sinabona uko nabisobanura'.

Itandukaniro hagati y'igisirikare cya Leta ya Habyarimana n'icy'ubu

Muri icyo kiganiro n'ikinyamakuru Izuba Rirashe; Jenerali Rwarakabije yavuze ko mbere ya 1994 abantu bose si ko bemererwaga kuba abasirikare kuko hari ivangura mu gisirikare. Ati 'Ntabwo bose bemererwaga kujya mu gisirikare. Abahutu bari 99% abandi basigaye ari 1%. Ubu rero buri wese yemerewe kujya mu gisirikare; nta vangura rikibaho. Niyo mpamvu Abanyarwanda bisanga mu ngabo z'igihugu'.

Ikibi atazigera yibagirwa mu buzima yabayemo bwa gisirikare

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabajije Jenerali Majoro Rwarakabije ikintu atazibagirwa mu mibereho ye yo mu gisirikare; maze agira ati ' Ni ikibi nkubwira; naje mu gisirikare ngiye kurwanira umutekano. Intambara yarabaye numva nta kibazo kuko nari narize kurwana; ariko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye gutsindwa (Echec) ku ngabo z'igihugu. Uzi kubona abantu bashira kandi bafite ingabo zishinzwe kubarinda? Ku giti cyanjye kandi umuryango wanjye warashize; abo twavaga inda imwe; umugore wanjye wa mbere n'abana bapfa kubera intambara. Iyo ni echec (gutsindwa); ibyo ni bimwe mu byo ntazibagirwa'.

Icyiza atazigera yibagirwa mu buzima yabayemo bwa gisirikare

Icyo cyiza atazibagirwa nta kindi ngo ni icyubahiro yahawe n'abo yarwanyaga ubwo bamuhaga umwanya ukomeye. Ati ' Ibyo byarandenze. Tumaranye imyaka 10 dukorana neza'.

Abatahutse abigezemo uruhare

Abajijwe umubare w'Abanyarwanda bamaze gutahuka abigizemo uruhare; Jenerali majoro Rwarakabije yagize ati ' Ndagira ngo ntirase cyane; abasirikare bamaze gutahuka barenze 10;000. Ariko si njye njyenyine wabigizemo uruhare n'ubwo arinjye wabayoboraga ahubwo nafatanyije n'igihugu na politiki nziza yacyo hamwe na Komisiyo'.

Yavuze ko n'abasivili bamaze gutahuka kuri ubu bamaze kuba benshi. Ati ' Abasigaye hanze ni bake cyane nabo kandi baba baratashye ni uko babuze akayira kuko bafashwe bugwate. Igiteye ishema n'uko abatashye bose nta numwe wigeze gutekereza gusubirayo. Bose babanye neza n'abo basanze'.

Icyo akunda gukora iyo avuye ku kazi

Jenerali Paul Rwarakabije yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko igihe cyo kwidagadura ari gike kuri we. Ati' Mpereye kuri siporo; nkunda kugenda n'amaguru cyane; iyo ngiye km 10 ndishima. Nkunda gutembera n'amaguru nganiriza abantu.

Ariko by'umwihariko nkunda kujya kuzunguruka kuri stade Amohoro n'amaguru. Mu bindi akunda gukora iyo aruhutse ni ugusoma ibitabo; ibinyamakuru; kumva radiyo no kureba Televiziyo.

IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#34: Gen Paul RWARAKABIJE//Uwafatwaga nka "Sawuli" yaje kuba "Paul" gute?:



Source : https://umuryango.rw/opinion/article/ibyakozwe-n-intumwa-ep-34-ubuzima-bw-akazi-bwa-gen-paul-rwarakabije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)