Ibyari imyanda bigiye kuba imari ishyushye muri Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Ibidukikije yatangaje ko mu bihe biri imbere imwe mu myanda iva mu baturage, izajya igurwa n'amasosiyete ayibyaza umusaruro. Ibyo ngo bizatuma abaturage bishyuraga amafaranga kugira ngo babatwarire imyanda, ari bo bazajya bishyurwa kuko bazaba batanze imari.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Prudence Rubingisa avuga ko n'ubwo hari ibigenda bikorwa mu rwego rwo kunoza uburyo bwo gukusanya imyanda mu Mujyi wa Kigali, mu kuyitwara ndetse no mu kuyibyaza umusaruro, ariko ngo ntibiragera ku rwego rushimishije, akavuga ko umushinga w'igerageza w'imyaka itatu ugiye gutangira uzafasha kubona igisubizo ku buryo burambye kuko uzatunganya ibyo abantu bafataga nk'imyanda, bigakorwamo ibindi bintu bifite akamaro.

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc, yagize ati "Twifuza ko n'abaturage bacu baba bamwe mu bikorera, bakajya batandukanya imyanda iva mu ngo zabo, tuzagera n'aho, aho kwishyura ngo badutwarire imyanda, ahubwo bazajya batwishyura kugira ngo badutwarire imyanda, kuko tuzajya tuba tubahaye imari, utanze imari rero ugomba kuyibyaza umusaruro ugaruka mu rugo".

Uwo mushinga watangijwe uzibanda ku bijyanye no gukusanya, gutwara no gutunganya ibifatwa nk'imyanda uzafasha u Rwanda muri gahunda rwihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Kugeza mu 2030, u Rwanda rwizeye kuba rwagabanyije 38% by' imyuka ihumanya ikirere nk'uko bikubiye mu masezerano ya Paris yasinywe mu 2015.

Uwo mushinga watangijwe uzita ku bijyanye no gutunganya imyanda uzatwara agera kuri Miliyoni 4 z'Amayero, ni ukuvuga asaga Miliyari 4 z' amafaranga y'u Rwanda, ukaba uzanatanga akazi ku bantu bakora mu bijyanye no gukusanya, gutwara no gutunganya imyanda.




source : https://ift.tt/3DhUwZ9

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)