Dasso wari witwaje inkoni yahereye ku mwana wari hafi y’inka atangira kugerageza kumukubita, ariko nyuma aramureka asatira umukuru witwa “Safari” ngo abe ari we akubita.
Mu majwi yumvikana muri ayo mashusho hari aho bavuga bati “Mugende mufate Safari’’; undi ati “Tugende kariya gasaza tugakubite.’’
Ubwo Dasso yageraga kuri Safari bahise bafatana mu mashati ariko Dasso araganzwa ndetse yubikwa hasi kugeza ubwo yatangiye gutabaza.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko ibyo byabereye mu Kagari ka Musenyi, Umurenge wa Karangazi ho muri Nyagatare mu byumweru bibiri bishize.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi, Twahirwa Gabriel, yahamije ko ibi byabaye ubwo hagenzurwaga aborozi baragira ku muhanda cyane ko muri Nyagatare hari gahunda yo kugenzura inka ziragirwa ku gasozi.
Muri iryo genzura ni bwo inzego z’ibanze zahuye na Safari George uri mu kigero cy’imyaka 60 wari uragiye ize ku muhanda.
Twahirwa yagize ati “Inka ziragirwa ku muhanda ziteza impanuka z’imodoka kenshi, rimwe na rimwe hakabonekamo n’impfu. Twari mu bukangurambaga ku bantu bazerereza amatungo.”
Umu-Dasso warwanaga yari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo wa Karangazi, akaba ari na we wamukiranuye na Safari wari wariye karungu.
Mu gitondo cyo ku wa 25 Kanama 2021, ubuyobozi bwa Nyagatare bwateye utwatsi iyo myitwarire, buvuga ko nubwo izo nzego ziri muri gahunda y’akarere bidakwiye gukorwa muri ubwo buryo.
Bwanditse kuri Twitter buti “Nubwo Akarere kari mu bikorwa byo gufata amatungo azerera hanze y’inzuri, uburyo ibi byakozwemo binyuranyije n’imyitwarire ikwiye. Abagaragayeho imikorere mibi ku mpande zombi (haba abayobozi na ba nyir’inka) bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera.”
“Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe ingamba ko imikorere mibi nk’iyi itazongera mu nzego zose ndetse no mu baturage.”
Cyore! Ngaho da! Akumiro ni iki harya? pic.twitter.com/u1pzaruRUF
— Eric BAGIRUWUBUSA (@Bagiruwubusa) August 24, 2021
Turabashimiye kuri aya makuru. Nubwo Akarere kari mu bikorwa byo gufata amatungo azerera hanze y'inzuri, uburyo ibi byakozwemo binyuranyijwe n'imyitwarire ikwiye. Abagaragaweho imikorere mibi ku mpande zombi (haba abayobozi na ba nyir'inka) bakurikiranywe n'inzego z'ubutabera.
— Nyagatare District (@NyagatareDistr) August 25, 2021
Amakuru y’ibanze avuga ko Safari yatawe muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karangazi.
IGIHE yagerageje kuvugana n’inzego zibishinzwe ndetse na Meya w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, ariko ntiyitabye telefoni mu nshuro enye yahamagawe ndetse n’ubutumwa bugufi yandikiwe ntiyabusubije.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko aho ibihe bigeze inzego zikora muri ubwo buryo zikwiye “gukosorwa” cyane ko byanduza isura y’u Rwanda nk’igihugu kimaze kumenyekanaho imiyoborere myiza no gushyira imbere uburenganzira bw’umuturage.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aherutse gutangaza ko abayobozi bagombye kugira uburyo bakemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi n’abaturage.
Yabasabye kudakoresha imbaraga z’umurengera igihe bashyira mu bikorwa gahunda za Leta cyangwa bagenzura iyubahirizwa ryazo.
source : https://ift.tt/3zwMIkl