Ibyo wamenya by'ingenzi Komite Nyobozi ya Rayon Sports yabwiye abayishyiriye amafaranga ya Blaise #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Mbere w'iki cyumweru nibwo abafana b'ikipe ya Rayon Sports bashyikirije iyi kipe amafaranga angana na miliyoni 2 n'ibihumbi 600 kugira Nishimwe Blaise adasohoka muri iyi kipe, bizezwa ko mu minsi mike babona Rayon Sports ikomeye.

Hamaze iminsi havugwa inkuru y'uko umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Nishimwe Blaise usigaranye imyaka 2 y'amasezerano muri iyi kipe, ashobora gutandukana nayo bitewe n'uko itubahirije amasezerano bumvikanye.

Nishimwe Blaise yasinyiye Rayon Sports imyaka 3 muri Nzeri 2020, bumvikana miliyoni 4 aho yahise yishyurwa miliyoni n'igice, nyuma yahawe miliyoni n'ibihumbi 100 bamusigaramo miliyoni n'ibihumbi 400 ari nayo yabishyuzaga avuga ko banze kumwishyura aho ashaka ko amasezerano aseswa bagakora andi.

Mu rwego rwo kugira ngo uyu mukinnyi atagenda, amatsinda y'abafana(Fan Clubs) y'iyi kipe yakusanyije amafaranga y'uyu mukinnyi yari asigaye, aho babonye miliyoni 2 n'ibihumbi 600.

Aya mafaranga bayahaye bamwe mu bayobozi ba Fan Clubs ngo bayashyire komite Nyobozi y'iyi kipe ariko babaha n'ubutumwa bwo kuyibwira ko bababwira ahazaza h'iyi kipe ndetse ko Blaise naramuka agiye bagomba nabo kwegura.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 2 Kanama, amakuru ISIMBI yamenye ni uko muri iyi nama yahuje Komite Nyobozi ya Rayon Sports na bamwe mu bayobozi b'abafana b'iyi kipe babijeje ko umwaka utaha bazaba bafite ikipe ikomeye.

Icya mbere bababwiye ko bakwiye gushyira umutima mu gitereko kuko Nishimwe Blaise ntaho azigera ajya kuko atari umukinnyi ugurishwa.

Ikindi bababwiye ko bagiye kugura abakinnyi kandi b'amazina hano mu Rwanda, aho banabwiye aba bayobozi ba za Fan Clubs amwe muri ayo mazina(gusa uwahaye amakuru ISIMBI yirinze kuyatangaza).

Ikindi ni uko hari abakinnyi b'abanyamahanga b'amazina akomeye mu minsi mike iyi kipe izasinyisha kandi abafana bazishimira kumva ayo mazina.

Abafana ba Rayon Sports bahawe icyizere ko ikipe mu minsi mike izana abanyamahanga bakomeye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-wamenya-by-ingenzi-komite-nyobozi-ya-rayon-sports-yabwiye-abayishyiriye-amafaranga-ya-blaise

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)