Umunyabigwi Lionel Messi yamaze gusinyira ikipe ya PSG amasezerano y'imyaka 2 ashobora kwiyongeraho umwe ndetse azajya yambara No 30 mu mugongo nubwo yari amenyerewe kuri nimero 10.
Lionel Messi wari umaze imyaka 21 muri FC Barcelona,yerekeje i Paris uyu munsi aho yasinye amasezerano mashya ndetse ahita yambara umwambaro w'iyi kipe iyoboye izindi mu Bufaransa.
Akimara gusinya yagize ati "Mpanze amaso gutangira ubuzima bushya mu mwuga wanjye hano I Paris.Ikipe n'intego zayo bihuye neza cyane n'ibyanjye.Ndajwe ishinga no kubaka ikintu gikomeye kuri iyi kipe n'abafana bayo.Sinjye uzabona nteye intambwe yerekeza mu kibuga cya Parc des Princes.'
Messi w'imyaka 34 agiye kuzajya ahembwa miliyoni 35 z'amayero buri mwaka muri PSG ndetse azanwe kugira ngo aheshe iyi kipe igikombe cya UEFA Champions League itaratwara mu mateka yayo.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Lionel Messi arerekwa itangazamakuru ndetse ariganirize byinshi ku kazi ke muri PSG.
Messi na Neymar bagiye gukinana ku nshuro ya kabiri nyuma yo kubana muri FC Barcelona hagati ya 2013 na 2017, yagaragaye asa n'uwemeza ko byarangiye, aho yashyize hanze ifoto ari kumwe na Messi, ayikurikiza amagambo agira ati 'Turasubiranye'.
Ubwo bari kumwe i Camp Nou, batwaye ibikombe bibiri bya La Liga, Copa del Rey eshatu na UEFA Champions League.