Mu minsi ishize, nahuye n’umugabo w’Umunyaburayi. Akorera mu Rwanda no mu bindi bihugu bihana imbibi. Aho atuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge abana n’abakobwa gusa, bose baba bamukurikiyeho ikintu kimwe. Amafaranga!
Ntabwo ari amafaranga baba bamubikije, ni amafaranga baba bamukuramo ku mayeri, gusa ubona menshi ni uwo bamenyanye mbere, abandi bagenda babona ayo uwo yagennye.
Ibyo tubivemo, turaza kubigarukaho nyuma. Jama [izina twahinduye], ni iry’umusore turi mu kigero kimwe mu myaka. Aba mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, hari Hotel agenzura umunsi ku wundi, ngira ngo ejo bundi iherutse no guhabwa inyenyeri.
Akazi ke gatangira mu masaha y’ijoro, gusa muri iyi minsi ya Covid-19 yangije ubukerarugendo, ntabwo ikibona abantu. Twaganiriye mu mwaka ushize, ansobanurira mu buryo bwimbitse uburyo hotel igiye kuzamukiza mu gihe nzi ko umushahara we ari nk’umwe wacu twese uringaniye.
Muri telefone ye, harimo nimero z’abantu n’abandi b’ubusa. Gusa umubare munini ni abakobwa, icyo abatungiye ntabwo ari ubundi bushuti, ahubwo ni uko ari bo bamubeshejeho.
Iyi ni inkuru mpamo. Umugabo uba hanze y’u Rwanda, akoze reservation ya hotel yifashishije internet, asabye icyumba muri hotel Jama agenzura.
Jama ku wa Gatanu nimugoroba yihutiye kujya kumufata ku Kibuga cy’Indege, amugeza kuri hotel ahagana saa tatu z’ijoro. Muri ako kanya, yiteye utuzi, araruhutse hanyuma ahamagara Jama amubwira ko akeneye “G”.
Mbere y’uko dukomeza, niba waragiye hanze y’u Rwanda, ukaganira n’abanyamahanga mu buryo bwo gutebya, hari ibintu benshi bazi ku Rwanda. Birumvikana Umuyobozi warwo ni ntagereranywa uzasanga hafi ya bose bamuvuga imyato, ariko hari ibindi.
“3Gs”. Ni ijambo numvise bwa mbere ndi kuganira n’umugabo twahuriye mu kabari kamwe ko muri Afurika y’Iburengerazuba. Abenshi bazi ko mu Rwanda habaye “Genocide” [Jenoside] yakorewe Abatutsi, bazi ko u Rwanda ari igihugu gikomeye mu bukerarugendo kandi ko gifite na “Gorillas” [ingagi]. Ikindi bazi ni uko gifite “Girls” [abakobwa] beza.
Iyi ngingo ya “G” ya gatatu niyo tugiye kugarukaho, n’uburyo isura yayo ikomeje guhindanywa, iteshwa agaciro kubera ubucuruzi bw’abantu mu yindi sura noneho aho bibera akandare bukorwa n’abakobwa bacuruza bagenzi babo.
Igitangaje ni uko ababukora, ni abantu mwe mwese mukoresha za Smartphone mukunda gukanda “like” ku mafoto yabo kuri Instagram. Muri iyi nkuru, ntabwo turi bushyire amazina yabo hanze.
Tugaruke kuri Jama, wa mugabo yamubwiye ko ashaka umukobwa bararana muri iryo joro. Undi na we akora ku rusinga areba muri nimero ze, iryo joro Jama yacyuye amadolari 200 ya komisiyo.
Ni we wagiye mu biciro yumvikana n’uwo mugabo amafaranga aza kwishyura “Sister”, hanyuma kandi asaturaho 100$ ayakubita ku mufuka kuko yari yamushakiye umukiliya na wa mugabo amuha andi 100$ yo kuba anywa ka Mützig aho ku ibaraza.
Abakobwa b’ikimero bakijijwe no gucuruza bagenzi babo
Inkuru mbarirano iratuba, ni ko umunyarwanda yabivuze neza. Gusa hano ndagerageza kuyibara ku buryo idatuba, ni iy’umukobwa umwe mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda.
Ni umwe mu birahirwa na benshi, ba bagabo bafite irari iyo babonye ifoto ye bihutira gukurura ngo barebe neza itako rye ku buryo hari n’abo usanga bashaka gusatura telefoni ngo barebe hagati y’amaguru ye kandi ibyo bidashoboka.
Ahagana mu 2017 yari afite igikundi cy’abandi b’urungano rwe, bose baryoshya amafoto kakahava, barigaruriye imbuga nkoranyambaga mu gihugu. Ni bamwe batambuka abanyerari bagasigara bacira inkonda wa mugani wa KGB.
Icyo gihe yari mukuru muri abo bose, kandi aziranye n’abagabo bo mu mahanga batabarika. Umunsi ku wundi yahinduranyaga imodoka, inzu na yo ayitaka bidasanzwe ariko wareba akazi akora, ugasanga bidahura.
Abo bagabo ni bo bari bamubeshejeho, bakamumenyera buri kimwe. Ubwo yari ari kuganira n’a bo “bashuti” be, aza kuberurira ibanga, ababwira ko azi abagabo babonye amafoto yabo bakabakunda kandi ko biteguye “kurekura agatubutse”.
Yabahuje n’abo bagabo, umwe muri Nigeria n’undi i Dubai. Uko buri mukobwa yagendaga, babaga bamwishyuriye itike y’indege hari n’igihembo aza kubona, gusa uwamurangiye “akazi” yakuragamo aya komisiyo.
Mu nshuro nyinshi yagiye hanze, iyarurangiza yabaye ejo bundi mu gihugu kimwe cyo muri Afurika Iburasirazuba. Bwo ngo yari yeretswe amafoto y’umugabo baza guhura, ahageze asanga uwo yari yabwiwe atari we ari undi w’“igikanapfu” ariko kuko yari yamaze kwakira amafaranga, amahitamo “yari ukurarana na we iryo joro”.
Mu itohoza IGIHE yakoze, yabonye ibihamya by’uburyo ubu bucuruzi bukorwa. Abakobwa bamwe, bifata amashusho bari kwikinisha, bakayahereza abakuru “mu gakino” ubundi na bo bakayashyikiriza abagabo.
Hari ibiganiro twabonye by’umwe mu bavuye muri ibi bikorwa, wemeje uburyo baciririkanwaga n’abagabo.
Ati “Hari n’ubwo akubaza ati ese ura …. [wa mugenzo wa kinyarwanda ugaragaza ibyishimo by’umugore mu mibonano mpuzabitsina]. Ibyo bibaho iyo muri kumvikana amafaranga, akakubaza ati nyereka ndebe uko bimeze. Ukamwoherereza video kugira ngo ubone ko koko ari byo.”
Mu minsi ishize, hari inkuru yamenyekanye cyane ya bamwe mu bahanzikazi bivugwa ko bapfuye amafaranga y’umugabo, umwe agashwana na mugenzi we kuko yanze kumuha “komisiyo”.
Icyaje kubaturisha, ni uko wa wundi wari warangiwe akazi, yatewe ubwoba ko nadatanga “komisiyo” amashusho ye yambaye ubusa ari bushyirwe ku karubanda.
Yangirijwe imyanya ndangagitsina muri Nigeria
Abakobwa muri iki gihe basigaye banyura muri byinshi bigoye kandi biruhije. Ariya mafoto meza mubona ya bamwe, aba yavuye mu byuya, amarira n’agahinda gakomeye.
Mu 2018 Miss Mutesi Jolly yabwiye IGIHE uburyo hari umugabo wamwandikiye kuri Instagram, akamubwira uburyo yamukunze, ko ndetse yifuza ko bahura bakaganira.
Uwo mugabo ngo yamubwiye ko azamwoherereza itike n’ibindi byose hanyuma akamusanga mu mahanga aho aba. Uyu mukobwa yarabyanze, amubera ibamba burundu.
Ibyabaye kuri Jolly si umwihariko we, hari n’abandi benshi byabayeho ariko gushikama ngo bavuge ngo “OYA” bikanga, agatima kagakomeza kurehareha.
Urugero ni urw’umukobwa w’imyaka 28 wakuriye mu Mujyi wa Kigali. Yamenyaniye n’umugabo kuri Instagram nyuma y’uko amubengutse amaze kureba amafoto ye.
Urukundo rwabaye rwose, umugabo amusaba ko yazamusanga muri Nigeria bagakanira. Umukobwa yabaye incakura, ntiyahita yereka umugabo ko yashidukiye ubuzima bwiza yamubonanaga.
Umugabo yabanje kumubwira uburyo amukunda, ko afite itako ryiza rwose rimwe riteye ubusambo, ariko akamugaragariza ko ari ryo yabonye gusa, ko za gahunda zindi ntazo we akeneye.
Byageze aho amusaba ko yajya kumusura, amwizeza ko azamwoherereza amafaranga yose akeneye. Umukobwa yaranze aratsemba.
Nyamugabo na we ku ikofi yari yiyizeye, akuramo amadolari ayoherereza umukobwa, ati aya uzatege indege, aya uzatege taxis ikugeza ku Kibuga cy’Indege, aya uzaguremo utuvuta duhumura nurangiza inshuti zawe uzisaranganye aya magana angahe.
Bidatinze umukobwa yabonye amafaranga aradagadwa, ati uyu muntu unyizeye gutya, turamutse duhuye ntiyangirira nabi. Bitewe n’ukuntu bavuganaga, yumvaga ari umuntu muzima, aramwizera.
Yahagurutse i Kigali ku manywa ari ku wa Gatatu, ageze i Lagos yakirwa n’umusore neza rwose. Amujyana iwe, barasangira, barishimana, barabyina, barangije baranaryamana.
Ibyo byose byabaga umukobwa yasinze, maze umugabo aza kurabura bagenzi be ati hano niguriye agakoko muze mushikuzeho itako, na bo baraza banashingamo umuheha bashishikaye.
Umukobwa yakangutse atazi iyo ari, yirebye ariyibagirwa, ararira biratinda ahita ashaka uko ataha. Yageze i Kigali aruhukira kwa muganga arivuza kuko yari yangiritse bikomeye mu myanya y’ibanga.
Hari n’abafatiwe muri ubu bucuruzi
Momo ni umuhanzikazi nyarwanda. Yitwa Mbabazi Maureen, yamenyekanye cyane mu 2012 akora injyana ya Dancehall.
Mu 2018, uyu muhanzikazi yafunzwe umwaka urenga akurikiranyweho gucuruza abakobwa. Ibikorwa yafatiwemo ni bimwe nk’ibyo turi kuvuga hano.
Amakuru avuga ko uyu muhanzikazi, hari umwana w’umukobwa [witabiriye Miss Rwanda] yarangiye umugabo, maze kuko na we yari afite gahunda muri icyo gihugu, afata umwanzuro wo kumuherekeza.
Nubwo bari bajyanye, bivugwa ko ‘komisiyo’ yari kuyifata nta kabuza. Uko bapangaga gahunda zabo ni ko byaje kugera ku babyeyi b’umukobwa, bamenyesha inzego zishinzwe umutekano ziburizamo icyo gikorwa, Momo yisanga muri gereza atyo.
Uyu mukobwa yafatiwe ku kibuga cy’indege mu 2018 ashyikirizwa ubutabera, muri Mata 2019 aza gufungurwa nyuma y’umwaka mu gihome.
Ni kimwe kandi n’uwitwa Dabijou na we uheruka gufungwa akurikiranyweho ibyaha nk’ibi, na we yamaze igihe muri gereza nyuma aza kurekurwa.
Hari n’abasore bacuruza abakobwa b’ikimero
Mu minsi ishinze, Kid Gaju, wa muhanzi mwakunze mu ndirimbo zirimo nk’iyo yise Tornado yakoranye na Goodlife, yari imbere y’urukiko ashinjwa gucuruza abakobwa b’abanyarwandakazi.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko amafoto yabo ayaha umuherwe wo muri Kenya witwa Jeff, ababwira ko azabaha igishoro cyo gutangira ubucuruzi, uwungutse akazasubira muri Kenya kumushimira.
Gaju ngo yarebaga amafoto y’abakobwa beza kuri Instagram, uwo ashimye akomwoherereza Jeff nawe yashima bagatangira kumureshya, yakwemera akohererezwa itike y’indege n’amafaranga yo kwitegura.
Uyu musore we ngo yahabwaga amadorali 300$ kuri buri mukobwa yoherezaga.
Yaregwaga ko yashatse kugurisha umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2021, byakwanga agashaka kumufata ku ngufu umukobwa akamucika. Imbere y’urukiko, Gaju yahakanye ibyaha byose.
Ikiri ukuri, ni uko benshi bamaze kwangirikira muri ubu bucuruzi, abakobwa bamwe banze kuvirira bati “ukena ufite itungo rikakugoboka”, abandi banga gukorera ayo bita “intica ntikize” mu gihe hari menshi babona nta muntu ubasaba raporo ya buri munsi.
Birakwiye ko hashyirwa imbaraga mu gukumira ubu bucuruzi kuko bukomeje koreka benshi, ubukangurambaga ku bakiri bato mu kwirinda ibishuko nk’ibi nabwo bugashyirwamo imbaraga kandi n’ababyeyi bakagaruka ku nshingano zo gukurikirana abana babo, babagira inama, babereka ko iraha n’ubuzima bworoshye nta kindi byabagezaho kitari ukubicira ejo hazaza.
source : https://ift.tt/3sFsMZO