Icyanejeje mu myaka 26 maze nkijijwe-Ev. Adda Darlen Kiyange #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uru rugendo rujya mu ijuru, duhura na bynshi birushya ariko Imana igenda idushoboza. Mu ri ubu buhamya Umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Adda Darlen Kiyange ukorera umurimo w'Imana muri ADEPR, arasubiza ibibazo bya Pasiteri Habyarimana Desire, umutware we banafatanyije kandi umurimo w'Imana muri Agakiza corporation ( Seek and save humanity ministries/ www.agakiza.org/ Agakiza TV). Aragaruka ku ishimwe afite ku Mana yamubaye hafi muri byose mu myaka 26 amaze akijijwe.

Umaze imyaka 26, ni iki wigiye muri uru rugendo rw'agakiza?

Imana yanyigishije kuyikorera ntarebye ku kintu gifatika, ntarebye ngo Imana nibanze izane amafaranga nibwo nzayikorera. Ikindi Imana yanyigishije ubukene, inyigisha kubaho nta kintu mfite kandi ugatuza ugakomeza ugakorera Imana, utitotomba, unezerewe. Namenye kandi ko Imana ari umupapa mwiza, ntabwo Imana ari iyo kutwica!

Ni iki cyakunejeje muri iyi myaka 26 umaze ukijijwe?

Ikintu cyanejeje ni ukuzura Umwuka Wera. Yesu yanyujuje Umwuka Wera, kugeza ubu kuzura Umwuka Wera biracyanejeje kandi biramfasha mu bintu bikomeye: mu gihe haje icyaha gihagarara imbere yanjye Umwuka Wera aramfasha nkavuga ngo ' Hoya'. Umwuka Wera aramfasha mu bihe byo gusenga.

Wabwira iki abantu badukurikiye mu myaka 26 umaze ukijijwe?

Icyo nababwira ni uko Yesu ari mwiza, kandi akunda kutwigisha kugira ngo tube abantu bakuru. Ntabwo ari ukutwanga ahubwo ni ukugira ngo dukure, azadutume turi abantu bakuru.

Ni iki cyakugoye mu rugendo rw'agakiza?

Ibintu byangoye ni amashuri y'Imana. Hariho ibyangoye numva nsezeye Yesu nk'inshuro 3, nsezera ku ivugabutumwa, nsezera ku budiyakoni, ariko kubera Umwuka Wera ntabwo nabiretse ndacyabirimo.

Ev. Adda Darlen Kiyange yatura ishimwe rye mu myaka 26 ishize akijijwe. Kurikira hano ubuhamya bwe ndetse n'inyigisho yatanze.

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Icyanejeje-mu-myaka-26-maze-nkijijwe-Ev-Adda-Darlen-Kiyange.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)