Icyo Cristiano Ronaldo yasubije ku kuba yakurikira Messi mu Bufaransa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cristiano Ronaldo yasetse cyane ubwo umwe mu bakinnyi bagenzi be bamubwiraga kujya mu Bufaransa gukina ahanganye na Messi werekeje muri PSG.

Abantu benshi bakomeza kwibaza umunsi Cristiano Ronaldo na Messi baba bakina mu ikipe imwe uko byaba bimeze, ni nyuma y'imyaka myinshi bahanganye muri shampiyona ya La Liga ndetse banahanganiye ibihembo ku ruhando mpuzamahanga, gusa ibi bishobora kutazabaho, kuko noneho igitutu cyatangiye kumwohereza mu Bufaransa kongera guhangana n'uyu mugabo.

Nyuma y'uko Messi avuye muri Barcelona akerekeza muri PSG mu Bufaransa, abantu batangiye kuvuga ko n'uyu mugabo yakwerekezayo.

José Miguel da Rocha Fonte, myugariro w'umunya-Portugal ukinira Lille mu Bufaransa, yahishuye ko ahora yandikira Cristiano amusaba kuza mu Bufaransa akajya ahangana na Messi, undi akamuseka.

Ati "Biratangaje. Mu buryo bw'ihangana bigiye kugorana, cyane twe bizadukomerera, ariko twiteguye guhangana. Nandikira Cristiano buri munsi ngo aze muri Lille, ariko ansubiza anseka gusa(ha ha ha!)."

Fonte avuga ko bizaba ari akazi gakomeye kuri ba myugariro bo muri shampiyona y'u Bufaransa guhagarika ubu busatirizi.

Abantu bifuza kongera kubona na Cristiano muri shampiyona imwe bahanganye
Fonte ngo iyo Cristiano kuza muri Lille aramuseka



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-cristiano-ronaldo-yasubije-kuba-yakwerekeza-mu-bufaransa-akurikiye-messi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)