Ifi ifite amanyo nk'ay'abantu yatunguye abatari bake. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi fi y'imbonekarimwe ifite amenyo nk'ay'abantu bayirobye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ifoto y'iyi fi yashyizwe kuri Facebook muri iki cyumweru na Jennette'Pier, ikigo abantu bajya kurobamo muri leta ya North Carolina.

Yatangajwe nk'iyo mu bwoko bwa 'sheepshead', amafi azwiho kugira imirongo myinshi y'ibijigo mu kanwa biyafasha guhekenya umuhigo (ibiribwa).

Iyi fi yashyizwe muri ubu bwoko kubera uburyo kandi umunwa wayo usa n'uw'intama.

Iyi fi bivugwa ko yarobwe na Nathan Martin, umuntu usanzwe ujya kenshi muri kiriya kigo kuroba.

Martin yavuze ko yahoranye icyizere cyo kuzaroba ifi ya 'sheepshead' kugeza ubwo yagiraga atya akaroba iyi ifite 'amenyo yuzuye akanwa'.

Yabwiye ikinyamakuru McClatchy News ati: 'Ni intambara nziza iyo uri kurwana nayo yafashwe n'indobani, ni ikintu cyiza iyo uyifashe, kandi iraryoshye.'

Ibi batangaje bashyizeho hashtag ya #bigteethbigtimes â€" byateye benshi kubivugaho.

Umwe yanditse ati: 'Aha ubu si ho amenyo akomoka?'

Undi ati: 'Iyi fi ifite amenyo meza kundusha'.



Source : https://yegob.rw/ifi-ifite-amanyo-nkayabantu-yatunguye-abatari-bake/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)