IFOTO : Bahetse imbunda bafashije abaturage gusekura…Byakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba basirikare n'abapolisi b'u Rwanda basanzwe bazwiho ubuhanga ntasukirwa mu rugamba rw'amasasu, mu mpera z'icyumweru gishize, bafashe umujyi wa Mocimboa-da-Praia wari umaze igihe ari ibirindiro by'ibyihebe byayogoje Intara ya Cabo Delgado.

Ibi byatumye abaturage bari batuye muri biriya bice ubu bari mu nkambi, biruhutsa ndetse bakaba bashima byimazeyo inzego z'umutekano z'u Rwanda zibashije kugera kuri iki gikorwa cy'ubutwari.

Nyuma yo kwirukana biriya byihebe, abasirikare n'Abapolisi basanzwe banazwiho kugira umubano mwiza n'abaturage baba ari abo mu Rwanda ndetse n'ahandi bari mu butumwa bw'amahoro, bagiye guhumuriza abaturage bo muri kariya gace.

Ubwo bajyagayo basanze bari mu turimo two gushaka icyo bararira nko gusekura ngo babone ifu y'ubugari, ubundi abasirikare n'abapolisi b'u Rwanda barabafasha.

Ni amafoto n'amashusho byakoze ku mitima ya benshi kubera ubumuntu budansanzwe bugaragazwa n'inzego z'umutekano mu Rwanda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/IFOTO-Bahetse-imbunda-bafashije-abaturage-gusekura-Byakoze-benshi-ku-mutima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)