Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'umuco,Minisitiri Edouard Bamporiki,yifashishije urukuta rwe rwa Twitter rukurikirwa n'abarenga ibihumbi 84 yasangije abamukurikira amafoto atatu amugaragaza ari kumwe n'umugore we bari mu biruhuko I Burayi.
Muri aya mafoto,harimo iyo ari mu mazi hagati bigaragaza ko ari umuhanga mu koga na cyane ko nta n'ikoti abantu bogana yari yambaye gafasha abantu kutarohama.
Ayo mafoto yayaherekeje amagambo ari mu Kinyarwanda kizimije cyane bituma bamwe mu bamukurikira bavuga ko ari urundi rurimi atari ikinyarwanda bazi.
Yagize ati "Nyiratsibura w'abera umu, nsanze ahiga uw'iwacu umwo, naniwe kurenza amaso iri riba yujuje yijuse! Gusa mpasanze umukiro nditsa nti Imana izo. Akira intashyo nkomoye aha imana zereye, kubibuka rya joro ryabujije umusinga gusinzira ubu mwashima. Twasubiye mu nzira y'abazima. Heme u Rwanda".
Ubu butumwa bwe bugaragaza ko yaryohewe n'ibiruhuko arimo hanze y' u Rwanda. Yavuze ko yahasanze amazi magari cyane aruta ayo mu Rwanda, akaba yananiwe kuyarenza ijisho.
Abagize Guverinoma bose bari mu kiruhuko kizarangira kuwa 31 Kanama 2021 akaba ariyo mpamvu abarimo Bamporiki bagiye kuruhukira hanze.