Igerageza ryo korora isambaza mu biyaga bya Burera na Ruhondo nta musaruro ryatanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2019, u Rwanda rwari rwakoze igerageza ry’ubworozi bw’isambaza mu biyaga bya Burera na Ruhondo, hashyirwamo isambaza zikiri nto hateganya ko bizatuma haboneka umusaruro ungana na toni ibihumbi 20 buri mwaka.

Ibi byakozwe nyuma y’aho bigaragaye ko umusaruro ukomoka mu Kiyaga cya Kivu, wari muke cyane kandi ari cyo kiyaga cyonyine mu gihugu cyavagamo isambaza.

Leta yashyize isambaza nto zigera ku bihumbi 650 mu biyaga bya Burera na Ruhondo kugira ngo harebwe niba biberanye na zo ku buryo hari hitezwe kuzajya haboneka toni 500 buri cyumweru.

Umuyobozi Wungirije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, ushinzwe ubushakashatsi n’ikoranabuhanga ku byerekeye amatungo n’ibiyakomokaho, Uwituze Solange, yabwiye New Times ko byagaragaye ko isambaza zitaberanye n’ibi biyaga.

Mu 2020 hakozwe igerageza ryo kuroba haboneka umusaruro mucye cyane mu Kiyaga cya Ruhondo, bivuze ko isambaza nke ari zo zabashije kurokoka.

Ni mu gihe mu Kiyaga cya Burera nta musaruro na muke wigeze uboneka bivuze ko izashyizwemo zose zapfuye.

Uyu muyobozi yavuze ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane igikwiye gukorwa.

Nubwo bimeze bityo ariko ngo hazongerwamo izindi hakoreshejwe ibikoresho bifite ubuziranenge, ibi bikaziyongeraho gukora igenzura rihoraho ku miterere y’isambaza zizaba zashyizwemo.

Mu Kiyaga cya Kivu, hasaruwemo toni 16,598 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021ugereranyije na toni 16,194 zari zabonetse mu mwaka wabanje.

Muri rusange umusaruro w’amafi wabonetse mu 2020/2021 ungana na toni 41,664 zivuye kuri toni 35,670 mu 2019/2020. Intego ni uko mu 2024 u Rwanda ruzaba rubona umusaruro ungana na toni ibihumbi 112 ku mwaka.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)