Mariko wakurikiye Yesu ubwo yari agiye kubambwa abandi bamuhanye, umwihariko w'ubutumwa bwe, mama we wari umukire agafasha itorero, byose ni byo twifuje kugarukaho muri iki gice cya kabiri cy'amateka ya Mariko wanditse ubutumwa bwiza bwa Yesu.
Kuba Mariko atarabanye na Yesu, ni ibintu bitarti guhita bimworohera kugira ngo ubutumwa bwe bwemerwe. Umwanditsi witwa Nelson yandika kuri Mariko yavuze ko mama wa mariko(Mariya wundi) yari umukire. Tubona ko Bibiliya ivuga Mariya Magadarene(nyina wa yakobo na Yohana), Mariya nyina wa Yesu, na Mariya wundi, nyina wa Mariko. Uyu rero ngo yari umukire kuko inzu barimo gusengeramo ubwo petero yari afunze yari iye, si n'ibyo gusa kandi kuko bavuga ko uyu mu mama yaba yaragize uruhare m gushyigikira umurimo w'Imana mu itorero rya mbere.
Yewe ngo n'igihe Kristo yabaga ari mu ivugabutumwa ngo uyu Mariya mama wa Mariko yajyaga atanga inkunga ye, kugira ngo Yesu akore umurimo neza. Uyu mubyeyi kandi ngo yari afite ubuhamya bwiza! Mariya kandi ngo yakomeje no gutanga ubufasha ku bakomeje gukorera umurimo w'Imana i Yerusalemu. Ngo yajyaga abaha ibyo kurya, yari yaranaratanze umukozi(Roda) wo kubafasha mu mirimo yabo ya buri munsi, dore ko no mu bantu ngo bagendanaga na Yesu uyu mumama na we yabaga ahari.
Uyu rero Mariko witwaga Yohana, bavuga ko yaba yarafashije benedata umurimo. Ngo yari umuntu ubandikira amateka( A recorder), ikindi ngo yabafashaga kubwiriza no gukurikirana abakijijwe. Bavuga kandi ko ngo uyu Mariko ashobora kuba yari ari no mu bigishwa 72 Yesu yahaye ubutware ngo bajye kubwiriza. Abashakashatsi bavuga ko ngo ubutumwa bwiza Mariko yaba yaranditse, ko ari ibitekerezo bya Petero: Ibyo yumvise abwiriza, cyangwa se avuga muri cya gihe bagendanaga ndetse akanandika n'uko yabonaga umurimo bakoraga.
Igishobora guhamya ibi, ni uko kuva mu gice cya mbere cy'Ibyakozwe n'Intumwa kugeza ku cya 12 mwibuke ko umurimo wakorerwaga iwabo mu rugo ari ho babaga. Umwe mu bakuru b'itorero Piyasi rero we ashimangira ko ubutumwa bwiza bwa bwa Yesu uko bwanditswe na Mariko, yabushingiraga cyane ku nyigisho za Petero, dore ko ngo yari n'umuhanga mu kubyandika.
Banavuga kandi ko umuntu waba warafashije Mariko kuva mu kigero cy'ubwana ko ari Petero, bagiranga n'umubano wa bugufi cyane. Ikindi ngo ni uko Petero yamuhuguye yigiye ku makosa nawe yakoraga. Mu mwaka wa 185, umwe mu bakuru b'itorero witwa Irenias we yise Mariko umusemuzi wa Petero. Mariko ngo yari umuntu uzi gufata mu mutwe, icyo yumvise ngo nticyapfaga kumuvamo!
Igitabo cy'ubutumwa bwiza bwa Mariko cyanditswe ryari, umwihariko wacyo ni uwuhe?
Ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Mariko, iki gitabo cyanditswe guhera mu mwaka wa 55 kugera mu mwaka wa 59, bakavuga ko ubundi ngo ubwo butumwa bwari bugamije kubwirwa abantu b'Iroma. Ubu butumwa bwa Mariko kandi ngo bwabanjirije ubwa luka, bukagira umwihariko wo kugira ngo bubwirwe abantu batari abayahudi by'umwihariko abanyeroma. Mariko yari agamije gufasha Pawulo mu kubwiriza abanyamahanga.
Mariko yitondeye cyane gusemura izi nyandiko za Pawulo kugira ngo yorohereze abazaoma inyandiko ze. Mariko 15:21 hagaragaza uko ari we wenyine mu butumwa bwe uvuga umugabo witwaga Simoni w'umunyakureni watwaje Yesu umusaraba, kumwandikaho ngo ni ukubera yari papa w'uwitwaga Rufo. Uyu yamenyekanye cyane mu itorero rya mbere i Roma.
"Batangira umugenzi waturukaga imusozi witwaga Simoni w'Umunyakurene, ari we se wa Alekizanderi na Rufo, baramuhata ngo yikorere umusaraba wa Yesu". Mariko 15:21. Si ibintu byari byoroshye kumwandikaho byasabaga ubucukumbuzi ntabwo kwari uguhita amwandikaho, nk'uko amateka abivuga.
Kuba rero ngo Mariko ubutumwa bwe aribwo butoya ugereranyije n'abandi banditsi, ngo ni uko we yagerageje kwerekana intego yazanye Yesu abantu babasha guhita bumva. Ntabwo yitaye cyane kugushyiramo amasekuruza y'ibya Yesu n'bindi by'amateka nk'uko abandi babigenje.
Mariko ngo ni we wenyine wakurikiye Yesu bwa nyuma, ubw'abandi bigishwa bari bagiye kwihisha
"Maze abe bose baramuhana barahunga. Nuko umusore umwe amukurikira yifubitse umwenda w'igitare, baramufata basigarana umwenda we, ahunga yambaye ubusa." Mariko 14:50
Mu bushakashatsi bwa Guina yakoze, yavuze ko uriya musore uvugwa yari Yohana Mariko. Nubwo nawe atabihamije neza, ariko avuga ko mu butumwa bwiza Mariko yanditse nta hantu yigera yigaragaza, ko ahubwo agerageza kwerekana Kristo Yesu gusa. Ngo yivuga gusa mu gice cya 14:51-52. Uwo musore rero wagendaga nijoro ubwo abandi bari bahanye Kristo bamaze kumufata, ngo ni Mariko.
Ngo abari bafashe Yesu bambuye uwo musore umwenda yari yiteye, asubirayo yambaye ubusa. Impamvu bashingiraho bavua ko uwo musore ari mariko, bavuga ubwo abayahudi bafataga Yesu mama wa Yohana Mariko yari arimo yitegereza uko bamufata. Amateka rero akavuga ko Mariya nyina wa Mariko ngo yaba yarategetse umuhungu we, akamubwira kubakurikira akareba aho bajyanye Umwami Yesu Kristo
Bagakomeza bavuga ko ngo uwo musore bari bamubyukije mu ma saa cyenda z'ijoro, nibwo rero abayahudi baje kuvumbura ko hari umusore ubakurikiye, kuko bari babi cyane bamugirira nabi ni ko kumwambura umwenda yari yiteye! Asubira iwabo yirukanka ariko yambaye ubusa hejuru, uretse ko ngo nta n'icyo byari bimubwiye nk'umuntu wari ukiri muto(teenager).
Yohana Mariko yakoze umurimo w'Imana muri Africa mu Misiri yakera, ngo haje no kuvuka itorero rikomeye cyane ryaje no kujya kubwiriza mu burayi. Ngo yaje kandi kubwiriza no muri Aziya. Yaje kandi no kurwanya inyigisho z'ubuyobe zigeze kwaduka muri Tuniziya, aho bavugaga ko ngo Yesu atabambwe.
Umva hano amateka ya Yohana wanditse ubutumwa bwiza, umenye n'umwihariko w'ubutumwa bwe
Source: Bibiliya Tv
Source : https://agakiza.org/Igice-cya-2-Ibyo-wibaza-kuri-Mariko-wanditse-ubutumwa-bwiza-bwa-Yesu.html