Igisubizo cya Ambasaderi Karega ku bashinja u Rwanda ko rukijijwe na zahabu ya RDC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gihe mu bitangazamakuru byo muri RDC hakunda kugarukwa ku nkuru zivuga ko amabuye y’agaciro atunganywa mu nganda z’u Rwanda aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi u Rwanda rukaba rushoza intambara muri iki gihugu kugira ngo ruyabone.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 14 Kanama 2021, Amb. Karega yavuze ko ibirego bishingiye ku mabuye y’agaciro nta shingiro bifite.

Yavuze ko bitangaje kuvuga ko u Rwanda rushoza intambara kugira ngo rubashe kubona amabuye y’agaciro mu gihe nta n’imwe rwigeze rurwana igamije kwigarurira cyangwa kwegukana ikirombe icyo ari cyo cyose.

Ambasaderi Karega yakomeje avuga ko igitangaza bamwe ari uburyo u Rwanda rufite inganda zitunganya amabuye y’agaciro, bagakeka ko rwo rutayagira.

Yagize ati “Ni ukuri koko u Rwanda rutunganya zahabu, coltan na gasegereti kandi ni byo birya abantu mu mitwe nkurikije ibyo numva mu bitangazamakuru bitandukanye bavuga ngo ni gute batunganya ibintu batagira? Muramutse muguze ikintu runaka mukagitunganya, ikibazo kiri he? Abakora imodoka ko bakoresha ibyuma, ababikora ni bangahe? Dutunganya ayo tugura mu bindi bihugu haba muri RDC cyangwa ahandi.”

Zahabu si umwihariko wa RDC gusa

Ambasaderi Karega yasobanuye ko zahabu atari umwihariko wa RDC gusa, ko itunganyirizwa mu Rwanda iva mu bindi bihugu birimo Ghana na Zambia, igatunganywa ikongera koherezwa mu mahanga kandi ko bidakorwa na leta ahubwo ari abashoramari bahisemo gushora imari mu rwego rw’ubucukuzi.

Yavuze ko u Rwanda rwatejwe imbere no gushyira ingufu mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, uburezi, inganda zirimo izikora telefone n’ibindi.

Yavuze ko abarushinja gukizwa n’amabuye ya Congo ari abagamije kuruharabika gusa.

Ambasaderi Karega yavuze ko ibyo u Rwanda rukora byose bikorwa mu mucyo. Kuba haba hari abakwihisha inyuma bagakora ubucuruzi bwa magendu, Karega yavuze ko byo bishoboka cyane kuko magendu no mu bihugu byateye imbere ihaba.

Ati “Ntabwo dushobora guhakana ko hatari za magendu, no mu bihugu bimaze igihe muri demokarasi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa u Bufaransa irahaba. Icyakora, u Rwanda nta rimwe rurishora mu bucuruzi butemewe muri Congo, ibyo rukora byose biragaragara.”

Yakomeje avuga ko “Nta na rimwe twigeze duteza intambara igamije kwigaruira ikirombe runaka cyangwa amabuye y’agaciro runaka muri RDC. N’ikimenyimenyi, amasezerano na SAKIMA ni yo ya mbere mu bijyanye n’amabuye y’agaciro sosiyete yo mu Rwanda isinyanye n’iya Congo. Ntiwabona sosiyete z’amabuye y’agaciro muri Congo ziyobowe n’Abanyarwanda”.

Aya masezerano ya SAKIMA Karega yavuze, ni aherutse gusinywa agamije kunoza ubucuruzi bwa zahabu yashyizweho umukono na Société Aurifère du Kivu et du Maniema (Sakima S.A) yo muri Congo, mu gihe uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Dither Ltd.

Ambasaderi Karega yavuze ko kuba u Rwanda rwagira inganda zitunganya amabuye y’agaciro rutayafite ku bwinshi, nta kibazo kirimo.

Ati“Hari ibinyamakuru bitandukanye njya numva bivuga ngo kuki batunganya amabuye y’agaciro kandi ntayo bagira? None se kuki u Bwongereza butunganya ibikomoka kuri peteroli butayigira?".

"Dutunganya amabuye tugura hanze haba muri Congo n’ahandi. Ntabwo zahabu ari umwihariko wa Congo. Urugero, uruganda rukora zahabu mu Rwanda ruyikura no muri Zimbabwe na Ghana, ntabwo zahabu itunganyirizwa mu Rwanda ngo yoherezwe mu mahanga, byanze bikunze igomba kuba ivuye muri Congo."

Raporo yakozwe kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2020, igashyikirizwa Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, niyo yashyizwemo iby’uko hari amabuye y’agaciro anyura mu Rwanda agiye kugurishirizwa mu mahanga, bigakorwa n’imitwe yitwaje intwaro muri Congo. U Rwanda rwabyamaganiye kure, rugaragaza ko amabuye yose anyura mu Rwanda aba afite ibiyaranga n’aho yaturutse kandi ku buryo buzwi.

Ambasaderi Karega yavuze ko u Rwanda rwihaye icyerecyezo 2050 gishingiye ku guteza imbere inzego nyinshi, ku buryo ibijyanye n’amabuye y’agaciro atari byo rurambirijeho gusa.

Ati “Icyerekezo 2020 cyacu cyageze ku musozo, ubu turi mu cya 2050 kirangamiye iterambere rishingiye ku bushobozi no guhanga udushya. Ni ukuvuga kongerera agaciro ibishobora kongererwa agaciro byose. Tugeregeza kureba ubwoko bwose bw’inganda na serivisi bishobora kwinjiza ariko si ngombwa ko ziba zishingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”

Agaruka ku biteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, Vincent Karega yavuze ko imitwe yitwaje intwaro yayogoje aka karere ahanini igizwe n’Abanye-Congo kimwe n’abanyamahanga.

Kuba imwe muri iyo mitwe yacuruza amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko cyangwa mu buryo bwa magendu, yavuze ko ari ikibazo kitabazwa u Rwanda.

Ati “Ndashaka gusobanura neza ko u Rwanda nka guverinoma nta ruhare na ruto ifite mu bucuruzi ku rwego rw’igihugu cyangwa mpuzamahanga. Guverinoma yacu yorohereza abashoramari baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga. Si yo ubwayo yivanga mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abikorera. Amabuye y’agaciro ya Congo ntabwo yinjira mu isanduku y’u Rwanda, ntacyo yinjiriza u Rwanda kidasanzwe.”

Mu 2019 nibwo mu Rwanda hatangijwe uruganda rutunganya zahabu rufite ubushobozi bwo gutunganya toni esheshatu ku kwezi.

Raporo y’Ikigo Impact gikora ubucuruzi bwa zahabu mu Karere, iheruka kugaragaza ko u Rwanda mu 2014 rwatangaje ko rwavanye miliyoni 8,1$ mu mabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga arimo na zahabu, yaje kugera kuri miliyoni 80,06$ mu 2016 naho Ugushyingo 2020 ya Banki Nkuru y’u Rwanda,yagaragaje ko umusaruro wavuye muri zahabu, wazamutseho 754,6%.

Ku rundi ruhande imibare y’Ikigo cy’u Budage gishinzwe umutungo kamere yerekana ko buri mwaka RDC itanga umusaruro wa zahabu ubarirwa hagati ya toni 14 na 20 ku mwaka, zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 543$ na miliyoni 812$.

U Rwanda rufite inganda zitunganya amabuye y'agaciro arimo na zahabu
Ambasaderi Vincent Karega yavuze ko zahabu atari umwihariko kuri RDC



source : https://ift.tt/2W0NeYK

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)