Igitekerezo: Mbona nta mugabo utwara umugore w'undi, ahubwo umugore aba yahisemo kugenda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bivugwa no ku bagabo ngo nyirakanaka yatwaye umugabo wa nyirakanaka, ariko ubu nahisemo kuvuga ku bagore kuko ari bo bakunda kuvugwa cyane ko batwawe.

Iyo bavuga iyi mvugo baba bashaka kuvuga ko uyu mugore asigaye akundana n'undi mugabo, cyangwa yaba ari umugore wari usanzwe yubatse akaba yahukanye akajya ku wundi mugabo cyangwa akanajya kubana na we burundu. Nyamara urebye neza aba yaraganiriye n'uyu mugabo wundi akagera aho afata umwanzuro wo gusiga uwo wa mbere agasanga uwo mushya. Aha ni ho mpera mvuga ko agenda, ko ntawe umutwara.

Umugore ni umuntu ufite ubushobozi muri we bwo gufata umwanzuro wo gukora iki akareka kiriya. Rero si itungo cyangwa umutwaro ngo umuntu araza kumutwara uko yiboneye. Kandi ibi biramutse bibaye ubwo njyewe numva byakwitwa gushimutwa aho kuvuga ko bamutwaye. Ubwo byumvikane ko haba habayemo imbaraga z'umurengera ku buryo yatabaza ko yatwawe bunyago.

Ni gute umuntu ufite ubwenge agenda akava aho yari ari cyangwa agasiga umuntu bakundanaga, cyangwa umugabo babanaga akajya kubana n'undi akicecekera agatuza, mwarangiza ngo baramutwaye? Biba ari amahitamo ye ntawe uba yamutwaye aba yagiye bitewe n'impamvu imwe cyangwa nyinshi zituma arutisha umugabo runaka undi bari basanganywe.

Icyakora ku bwanjye umuntu waba ufite ubumuga bwo mu mutwe nabyemera ko bamutwara, kuko akenshi akora ibyo atazi neza kubera iki kibazo, ku buryo umuntu yanamukoresha icyo ashaka kuko ataba afite ubushobozi bwo guhitamo. Ariko undi wese aba abizi neza ibyo arimo ku buryo ntabivuga ngo bamutwaye.

Iyi mvugo ijya igaruka kenshi, itanakoreshejwe na banyirubwite gusa, ahubwo no muri rubanda ukumva bari kuvuga ngo uriya mugabo yatwaye umugore wa kanaka, ku buryo ubona anafatwa nabi muri sosiyete nk'uwakoze amahano. Ku bwanjye numva uwo mugabo aba arengana kuko icyo aba yarakoze wenda koko niba ari na we uba waratangiye ibi biganiro, aganiriza umugore kugeza aho amuhaye ingingo zimwemeza ko agomba gusiga umugabo bari basanganywe akajya kubana na we. Ubundi nyamugore agafata umwanzuro wo kubigenza uko babyumvikanye.

Umugore azi ubwenge rero ku buryo akora icyo yahisemo mu gihe ashaka. Ku bwanjye ntawe utwara umugore wa mugenzi we ku buryo igikorwa kiba cyabaye kivaho cyitirirwa umugabo, cyangwa n'amakosa akaba ari we ashyirwaho. Ahubwo aramwemeza ku buryo umugore afata umwanzuro wo kugenda. Arijyana rero ntawe umutwara.




source : https://ift.tt/3DppI93
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)