Igitekerezo: Nibaza impamvu iyo uva mu mahanga kwipimisha Covid-19 wishyura menshi kurusha kwipimisha ujyayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza ubu mu bihugu byinshi mbere y'uko ubyinjiramo ugomba kuba wipimishirije Covid-19 mu gihugu uturutsemo mbere y'amasaha 72 ngo ufate urugendo, ikiguzi cy'ibyo bipimo kigenda gitandukanye mu gihugu kimwe no mu kindi.

Naje kugira amatsiko impamvu ikiguzi cy'ibi bipimo mu Rwanda bitandukanye, mu gihe kwipimisha ushaka gusohoka n'igihe uri kwinjira mu gihugu, aho wishyura 47,200frw mu gihe ukoresha ikizamini ushaka gusohoka mu Gihugu, na 57,200frw mu gihe ukoresha ikizamini urimo kwinjira mu gihugu.

Ibipimo byose bafata hano ni ibyo bita mu cyongereza “Real Time Polymerase Chain Reaction” (RT-PCR).

Iyo barimo kugufata ibi bizamini byombi, bigaragara ko aba ari abakozi b'ikigo cy'ubuzima (RBC), baba barimo gufatira abantu ibizamini. Uraza bagafata ibi bipimo ubundi ukigendera ugategereza kuri telephone yawe ubutumwa bugufi, cyangwa ku rubuga rwa RBC ukareba ibisubizo byawe.

Ibyo bikorwa biba bisa hombi mu gihe waba ushaka kwinjira cyangwa gusohoka mu gihugu, ariko igituma ikiguzi cy'ibyo bipimo byombi gitandukana ni byo nibaza aho iryo tandukaniro ryaba rituruka.

Ibi ni ibintu ubona bitaba bisobanutse neza, cyane cyane ko biba bigaragara ko bikorwa n'ikigo kimwe kibifite mu nshingano. Wenda iyo biba ibigo bibiri bitandukanye umuntu yakwemera ko buri kigo kiba gifite ibiciro byacyo bitandukanye bitewe n'impamvu runaka, noneho ababagana akaba ari bo bazajya bagira amahitamo bitewe n'impamvu zabo. Naho aha aba ari ikigo kimwe kandi aha ndavuga ku Munyarwanda uva mu Rwanda cyangwa winjira mu Rwanda kuko ku banyamahanga simbizi na bo wasanga bafite ibyabo biciro.

Ibi bitera urujijo yaba ari nyiri kuyatanga, yaba ari undi runaka wabisobanurira wumva bidasobanutse. Nkumva ku bwanjye mu gihe serivisi zitangwa ari zimwe ndetse zikanatangwa n'ikigo kimwe, bakagombye kugira igiciro runaka gihuriweho, ari bwo byaba bifite ibisobanuro yaba k'ubyumva ndetse n'ubikora.

Iki ni igitekerezo cy'umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)